Aba bakinnyi uko ari bane bamaze kumvikana n’ikipe ya MFK Topvar Topoľčany yo mu cyiciro cya gatatu muri Slovakia ndetse byari biteganyijwe ko burira indege bakajya gutangira kuyikinira.
Ombolenga Fitina wari usanzwe akinira Kiyovu Sports yatangarije IGIHE ko urugendo rwabo rwamaze gusubikwa kuko ubwo berekezaga muri Kenya mu byumweru bibiri bishize gushaka visa, abandi barayibonye ariko we na Rwatubyaye ntibayibona kandi bagomba kuzagendera rimwe.
Yagize ati “Nagize ikibazo cy’ibyangombwa ariko visa ishobora gusohoka kuri uyu wa Gatatu cyangwa kuwa Kane. Nisohoka nibwo tuzamenya igihe tuzagendera. Perezida w’ikipe tugiyemo azagaruka mu Rwanda ibyangombwa byose bimaze kuboneka noneho ategure uko tugenda gusa bishobora kuba nko kuwa Gatanu ahari.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 20 wigaragaje cyane uyu mwaka w’imikino haba muri Kiyovu Sports n’ikipe y’igihugu ari nabyo byamuhesheje amahirwe yo kubona ikipe i Burayi, avuga ko we na Rwatubyaye Abdul bagiye muri Kenya pasiporo zabo zitarasohoka ariko kuko umuyobozi w’iyi kipe Abdelaziz Benaoudia hari ibindi yifuzaga ko buzurizayo biba ngombwa ko bajyana n’abandi.
Myugariro w’ikipe ya APR FC, Rwatubyaye Abdul ashobora kudahabwa visa ndetse agakumirwa kujya gukina ku mugabane w’i Burayi nyuma yuko yari yaratorokeye mu Bufaransa muri 2013 ubwo yajyanaga n’ikipe y’igihugu mu mikino y’abavuga ururimi rw’igifaransa " Jeux de la Francophonie " yabereye i Nice.
Rwatubyaye Abdul, akimara kubura, urwandiko rwe rw’inzira rwashyikirijwe Polisi iramushakisha, biza kurangira afashwe ndetse ahita yoherezwa mu Rwanda.
Babiri mu bakinnyi baguzwe n’ikipe ya MFK TOPVAR TOPOLCANY, ibarizwa mu cyiciro cya 3 muri Slovakia barimo Kalisa Rachid wakiniraga Police FC na Iranzi Jean Claude bamaze kubona ibyangombwa, Ombolenga Fitina wa Kiyovu Sports akaba agitegereje kubihabwa.



















TANGA IGITEKEREZO