Amakuru yemejwe n’Umunyamabanga wa APR FC, Kalisa Adolphe Camarade ni uko abakinnyi babiri b’iyi kipe bahawe uruhushya ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri berekeza muri Kenya aho bagiye gushaka visa ariko kuwa Kane bagomba kugaruka mu Rwanda.
Kalisa aganira na IGIHE yagize ati "Abakinnyi bacu bose bazabasha kubona amakipe hanze tuzabarekura ndetse tubafashe ibishoboka byose. Ni muri urwo rwego twahaye Iranzi na Rwatubyaye uruhushya berekeza muri Kenya gushaka visa kugira ngo bazabone uko berekeza mu ikipe yo muri Slovakia ibifuza. »
Yakomeje agira ati “ Ni abakinnyi beza kandi badufashaga cyane ariko ntitwabima amahirwe, ubu bagiye muri Kenya ariko barahita bagaruka tubanze turangize shampiyona nyuma bazabone kujya i Burayi muri iyo kipe."
Kalisa yavuze ko mbere yo kwemerera aba bakinnyi kugenda babanje kuvugana n’umuyobozi w’ikipe ya MFK Topvar Topoľčany ibashaka kugira ngo bizere ko aho bagiye ari ahantu hazima kandi hashobora gutuma hari ibindi bunguka mu iterambere ry’umupira wabo.
Iranzi Jean Claude yari arangije amasezerano mu ikipe ya APR FC ndetse yari yatangaje ko atazayigumamo uyu mwaka w’imikino nurangira.
Rwatubyaye we ngo ibiganiro biracyakomeje kuko agifite amasezerano muri APR FC ariko ngo nawe bazamurekura agende kuko iby’ingenzi APR FC yabyumvikanye n’ikipe imushaka.
Aba bakinnyi bajyanye n’abandi barimo Kalisa Rachid wakiniraga Police FC na Ombolenga Fitina wa Kiyovu Sports bivugwa ko bamaze gusinya amasezerano y’umwaka n’igice mu ikipe ya MFK Topvar Topoľčany ikina mu cyiciro cya gatatu muri Slovakia.



















TANGA IGITEKEREZO