Ku wa Gatandatu, nyuma y’umukino wahuje Irerero rya Tony Football Excellence Programme na Muhisimbi FC zihataniye kuva mu Cyiciro cya Gatatu cya Shampiyona y’u Rwanda mu Bagabo, ni bwo TFEP yerekanye umufatanyabikorwa wayo mushya, uruganda rw’amazi rwa Jibu, wanayihaye ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu gutwara no kunywa amazi.

Yonat Tony Listenberg, washinze TFEP, ariko utari i Musanze ku wa Gatandatu, mu butumwa yageneye abitabiriye uyu muhango yagaragaje ko ari iby’agaciro gakomeye kunguka umufatanyabikorwa nka Jibu.

Ati “Iki ni igikorwa cy’ingenzi, turashimira byimazeyo Jibu ku nkunga no ku gufatanya natwe mu gushyigikira abana n’urubyiruko rukina umupira w’amaguru muri Tony Football Project. Uruhare rwabo mu gutanga amazi meza yo kunywa, si ubufatanye busanzwe gusa, ahubwo ni n’ishoramari rifite agaciro mu buzima, imibereho myiza n’ejo hazaza h’abana mu Rwanda.”

Hubert Sugira Hategekimana uhagarariye Jibu mu Karere ka Musanze, mu kiganiro na IGIHE, yagaragaje ko gukorana na TFEP ari urugendo bazungukiramo byinshi birimo no kumenyekanisha amazi bakora.

Ati “Twishimiye gukorana na TFEP, ku mikino yose aba bana tuzajya tubaha amazi banywa mu gihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa nk’uko amasezerano twagiranye abivuga. Baje guteza imbere impano z’abana b’Abanyarwanda, dukwiriye kubashyigikira kandi natwe ni urugendo tuzungukiramo kumenyekanisha ibyo dukora.”

Yakomeje avuga ko Jibu izakomeza gukorana n’amakipe atandukanye kugira ngo ikomeze gutanga umusanzu mu iterambere rya siporo y’u Rwanda, kuko abayikora mu ngeri zitandukanye bakenera kunywa amazi kenshi, kandi na Jibu yahisemo siporo kuko hari benshi bazayimenya.

Umukino wahuje TFEP na Muhisimbi FC warimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi, warangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi, zinganya ubusa ku busa.

Abayobozi bifotozanya n'aban barererwa muri TFEP ubwo hamurikwaga ubufatanye bwayo na Jibu
Abayobozi bifotozanya n'aban barererwa muri TFEP ubwo hamurikwaga ubufatanye bwayo na Jibu
TFEP irererwamo abana bo mu byiciro bitandukanye hagendewe ku myaka bafite
TFEP irererwamo abana bo mu byiciro bitandukanye hagendewe ku myaka bafite
Abana bo mu irerero rya TFEP bahawe amacupa ya Jibu yo gutwaramo amazi
Abana bo mu irerero rya TFEP bahawe amacupa ya Jibu yo gutwaramo amazi
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien (ibumoso) na Hubert Sugira Hategekimana uhagarariye Jibu muri aka Karere
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien (ibumoso) na Hubert Sugira Hategekimana uhagarariye Jibu muri aka Karere
Hubert Sugira Hategekimana, uhagarariye Jibu mu Karere ka Musanze, yavuze ko gukorana na TFEP ari urugendo bazungukiramo byinshi birimo no kumenyekanisha amazi bakora
Hubert Sugira Hategekimana, uhagarariye Jibu mu Karere ka Musanze, yavuze ko gukorana na TFEP ari urugendo bazungukiramo byinshi birimo no kumenyekanisha amazi bakora
TFEP na Jibu bizakorana mu gihe cy'imyaka ibiri, mu gihe amasezerano ashobora no kongerwa
TFEP na Jibu bizakorana mu gihe cy'imyaka ibiri, mu gihe amasezerano ashobora no kongerwa
Abakozi ba Jibu mu ngeri zitandukanye bitabiriye umuhango wo guhamya imikoranire na TFEP
Abakozi ba Jibu mu ngeri zitandukanye bitabiriye umuhango wo guhamya imikoranire na TFEP
Umunyamakuru wa Siporo kuri SK FM, Musangamfura Christian Lorenzo [wa kabiri ibumoso] yari yaje gushyikira Muhisimbi FC y'iwabo
Umunyamakuru wa Siporo kuri SK FM, Musangamfura Christian Lorenzo [wa kabiri ibumoso] yari yaje gushyikira Muhisimbi FC y'iwabo
TFEP ifite abana bakiri bato ariko bafite impano
TFEP ifite abana bakiri bato ariko bafite impano
Abakuru n'abato bari baje kwihera ijisho uko aya makipe yesurana
Abakuru n'abato bari baje kwihera ijisho uko aya makipe yesurana
Umukino waranzwe n'ishyaka ku mpande zombi
Umukino waranzwe n'ishyaka ku mpande zombi
Umukino wabereye ku kibuga gishya cya TFEP
Umukino wabereye ku kibuga gishya cya TFEP
Bamwe bahisemo gutahana amashusho n'amafoto ngo biyibutse uko umukino wari umeze
Bamwe bahisemo gutahana amashusho n'amafoto ngo biyibutse uko umukino wari umeze
Ikibuga ikipe ya TFEP ikiniraho gikikijwe n'uruzitiro, ku buryo abafana batabangamira abakinnyi
Ikibuga ikipe ya TFEP ikiniraho gikikijwe n'uruzitiro, ku buryo abafana batabangamira abakinnyi
Uwashinze Ikipe ya Muhisimbi FC yari afite akanyamuneza nyuma yo kunganya na TFEP
Uwashinze Ikipe ya Muhisimbi FC yari afite akanyamuneza nyuma yo kunganya na TFEP
Muhisimbi FC yanyuzwe n'inota rimwe yavanye ku kibuga cya TFEP
Muhisimbi FC yanyuzwe n'inota rimwe yavanye ku kibuga cya TFEP

Amafoto: Rugamba Bruno