Aya mavugurura yose agomba kurangira mbere y'Inteko rusange y'Ishyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) izabera i Kigali tariki 16 Werurwe 2023.
Iyo unyuze iruhande rwa Stade ya Kigali uhita ubona ko hari imirimo igamije impinduka iri gukorerwa kuri iyi stade haba hanze ndetse n’imbere muri yo. Imashini ziharura imihanda, izitsindagira, abakozi banyuranamo biganjemo abitwaje ibikoresho by’ubwubatsi ni kimwe mu byerekana ko hari impinduka nziza zitezwe kuri iyi Stade.
Ku ikubitiro imirimo igaragarira ku isakaro rishya ritwikira imyanya y’icyunahiro riri gushyirwa ku gisenge cy’iyi stade, ryasimbujwe irishaje ritari rikijyanye n’igihe. Ubwo twahageraga hari abakozi benshi basakaraga iri sakaro ndetse bararangije igice kimwe.
Biteganyijwe ko uretse isakaro hazanashyirwaho inkingi nshya zisimbura izari zihasanzwe zitari zikijyanye n’igihe.
Iyo ugeze ku ngazi abafana bicaraho usanga zarasanwe mu buryo bugezweho ndetse zisigwa amarangi mu gihe izari zihasanzwe zari zaratangiye gusaduka dore ko zari zimaze igihe zitavugururwa.
Mu kibuga hagati harasijwe ku buryo nta byatsi bigihari ahubwo hari imbuga. Hagiye gushyirwaho ikibuga gishya gisimbura icyari kihasanzwe kizamanurwa hepfo ya Stade ahari gusizwa, iki kikazagenerwa siporo rusange nk’uko gahunda iteganyirijwe iki kibuga ibiteganya.
Ikibaho cyandikwaho ibitego cyavanyweho kuko n’ubundi cyari gisanzwe kitagikoreshwa, muri iki gihe cy’isanwa cyabaye gikuweho, harateganywa kuzanwa ikindi.
Mu bindi biri gukorwaho harimo kuvugurura urwambariro, mu myanya y’icyubahiro, hakaza n’ibindi bikorwa bijyanye n’isuku no gusiga amarangi kugira ngo izabe iri ku rwego rwiza rwakwakira abashyitsi bazaba baturutse imihanda yose.
Ikibuga cy’ubwatsi cyari muri Stade ya Kigali kizimurirwa hepfo muri tapis rouge kugira ngo gufashe abatuye mu gace ka Nyamirambo bahidagadurira.
Na none hazashyirwamo ibindi bibuga birimo icya Basketball gifatanye n’icya Volleyball na Handball.
Parking isanzwe iri imbere ya Stade ya Kigali izagurwa kugira ngo yakire imodoka nyinshi, indi parikingi izashyirwa munsi ya Stade hepfo y’ingazi zinjira mu gice kidatwikiriye cya Stade ya Kigali.
Ikindi gice cya parikingi kizaba kiri hepfo y’umuhanda wa kaburimbo uca munsi ya Stade ahateganye n’urusengero rw’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi.
Uretse Parikingi yarangije gusizwa izaba iri mu bice bibiri izajya munsi y’uwo muhanda, hepfo yayo hazubakwa ikibuga kinini cya Basketball kizajya cyakira n’imikino ya Volleyball na Handball. Munsi y’iki kibuga niho hazashyirwa icya ruhago ari nacyo kizaba ari kinini kizamanuka kikagarukira ku muhanda wa Nyamirambo-Nyabugogo. Ubwiherero bw’ibi bibuga nabwo bwatangiye kubakwa.
Ku Gatanu tariki ya 10 Gashyantare, nibwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe n’abo bakorana muri Minisiteri, yakiriye ku meza bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe y’imikino, Komite Olempike y’u Rwanda ndetse n’abanyamakuru ba siporo.
Ku bijyanye n’ibikorwaremezo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yagaragaje ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose kugira ngo mu myaka mike iri imbere ruzabe rufite stade eshanu mpuzamahanga ziri ku rwego rwa FIFA.
Izo ni Stade Amahoro iri kuvugururwa ikazagera ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 muri 2024, Stade ya Kigali izubakwa bushya, Stade ya Huye izongerwamo imyanya isaga 2100 na stade nshya zizubakwa i Muhanga na Nyanza.
Ageze kuri Stade ya Kigali, Niyonkuru yatangaje ko iyi Stade izavugururwa ikagera ku rwego rwa gatatu ndetse ngo imirimo iri gukorerwaho yose igamije kuyitegura neza ngo izakire abashyitsi bazaba bitabiriye inama ya FIFA.
Yagize ati “Stade ya Kigali na yo izavugururwa igere ku rwego rwa gatatu, ubu iri kuvugururwa kuko nitwakira inama ya FIFA, hari imirimo minini izahakorerwa, ni yo mpamvu nta mikino iri kuhabera. Bari guhindura ikibuga, hari gusiga amarangi, ikibuga kizashyirwa hepfo [kuri Tapis Rouge], hajye n’ibibuga by’imikino ya Handball, Basketball na Volleyball.”
“Icyiciro cya mbere ni ibyo biri gukorwa kugira ngo muri iyi nama ya FIFA abantu bazabashe kuhakorera bimwe mu bikorwa byateganyijwe, ariko noneho inongererwe ubushobozi ibe yakwakira abantu ibihumbi 20.”

























Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0