00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe Pierre warwaye ibihaha agiye gutangira imyitozo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 May 2026 saa 12:48
Yasuwe :

Umutoza wa APR FC, Talib Abderrahman, yatangaje ko umunyezamu we Ishimwe Pierre amaze igihe cy’amezi atatu afite uburwayi bw’ibihaha, ariko ashobora gusubukura imyitozo mu cyumweru kimwe.

Ibi yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 13 Gicurasi 2026, nyuma y’umukino wo kwishyura wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsindiyemo Etincelles ibitego 3-1, igakomeza ku giteranyo cy’ibitego 6-2.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Talib Abderrahman yavuze ku burwayi bw’umunyezamu we bwatumye amara igihe kinini adakina.

Ati “Ishimwe Pierre yari afite ikibazo mu bihaha. Yarababaraga, buri nyuma y’umukino akagira ikibazo. Nyuma y’ibizami byakorewe mu Bitaro bya Gisirikare, basanze afite ikibazo mu gihaha cy’ibumoso.”

“Yagombaga gufata byibuze amezi abiri cyangwa atatu akaruhuka yitabwaho, nta myitozo, kuko mu bihaha ni ho hanyura umwuka. Twamuhaye ikiruhuko ariko mu cyumweru gitaha ashobora gutangira imyitozo.”

Ishimwe Pierre wabanje guhagarikwa muri Gashyantare kubera imyitwarire mibi cyane cyane iyo hanze y’ikibuga, ni umwe mu bari gusoza amasezerano muri APR FC.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite ikibazo cy’abanyezamu, dore ko Hakizimana Adolphe wari umunyezamu wa kabiri akunze kugira imvune, rimwe na rimwe hakifashishwa umunyezamu wa gatatu, Ruhamyankiko Ivan.

APR FC iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 59, iri mu rugamba rwo kwegukana Igikombe cya Shampiyona ku makipe y’imbere mu Rwanda, dore ko Al Hilal SC yamaze gutwara Shampiyona y’u Rwanda.

Ni mu gihe kandi iri kwitegura n’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzayihuza na Rayon Sports.

Ishimwe Pierre ni umunyezamu wa mbere wa APR FC
Ishimwe Pierre yarwaye ibihaha byatumye amara amezi atatu adakina
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, yavuze ko Ishimwe Pierre azatangira imyitozo vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages