Perezida Kagame atera inkunga iri rushanwa kuva mu 2002, aho atanga ibihumbi 60$ [asaga miliyoni 88,2 Frw] agabanywa amakipe atatu ya mbere nk’ibihembo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru gitangiza CECAFA Kagame Cup izatangira ku wa Gatanu, cyabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa 22 Nyakanga, ni bwo Umuyobozi wa CECAFA yashimiye byimazeyo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ukomeje gushyigikira iri rushanwa.
Ati “Uyu munsi ni umunsi udasanzwe twazanyeho CECAFA Kagame Cup mu Murwa Mukuru, Kigali. Mbere ya byose, ndifuza gushimira Guverinoma y’u Rwanda mu izina rya CECAFA, by’umwihariko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kubera umuhate, ubwitange n’inkunga akomeje gutera iri rushanwa ry’amakipe yo muri CECAFA.”
Paulos yavuze ko bifuza iri rushanwa rya CECAFA rijya ku rwego rumwe n’amwe mu marushanwa akomeye muri Afurika.
Ati “Nk’uko twese tubizi, iri rushanwa ryatangiye mu myaka ishize kandi twishimiye aho rimaze kugera. Twizeye ko rizakomeza kuba rimwe mu marushanwa akomeye y’amakipe ku Mugabane wa Afurika.”
Ubuyobozi bwa CECAFA bwizeye ko kongera kwitabira iri rushanwa kw’amakipe arimo Simba SC yari imaze imyaka umunani itarikina, ari ikigaragaza ko rigiye kongera gushinga imizi ndetse buteganya ko ibihembo bitangwa biziyongera.
Imikino ifungura iri rushanwa izabera muri Stade Amahoro ku wa Gatanu aho Vipers SC yo muri Uganda izakina na Garde Républicaine yo muri Djibouti guhera Saa Cyenda, mbere y’uko APR FC ikina na Gor Mahia yo muri Kenya guhera Saa Moya z’umugoroba.
Amatsinda ya CECAFA Kagame Cup 2026:
Itsinda A: APR FC (Rwanda), Vipers SC (Uganda), Gor Mahia (Kenya), FC Garde Republicaine (Djibouti).
[[Itsinda B: Singida Big Stars (Tanzania), Simba SC (Tanzania), Jamus (Sudani y’Epfo) na Mogadishu City (Somalia).
Itsinda C: Al Hilal SC (Sudani), Rayon Sports (Rwanda), Tusker FC (Kenya) na KVZ SC (Zanzibar).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!