Ni igikorwa cyaranzwe no kwereka abatoza b'abana imitoreze n'uburyo bw'imikinire bukwiye gukurikizwa bijyanye n'imiterere y'abakinnyi b'Abanyarwanda, ibi akaba ari yo gahunda yafashwe mu gihe cy'imyaka ine Ferwafa iteganyiriza umupira w'amaguru w'abakiri bato mu Rwanda.

Yakurikijeho kwereka abana uko ruhago ikinwa ndetse no kuganira na bo agamije kubakundisha umupira w'amaguru.

Aganira n'itangazamakuru, Gérad Buscher yavuze ko ari gusura amarerero atandukanye y'umupira w'amaguru mu gihugu hose kugira ngo abafashe kuzamura urwego rw'umupira w'amaguru mu bana.

Yagize ati "Maze amezi atarenga abiri ndi umuyobozi wa tekinike muri Ferwafa aho nashoboye gukurikirana shampiyona y’icyiciro cya mbere, nkavugana n’abatoza ndetse nkabonana n’abayobozi ba siporo mu byiciro bitandukanye."

"Gusa buri wa Gatanu w’icyumweru ngerageza gusura amarerero y’umupira w’amaguru ariko henshi nageze nta bikoresho bihagije bafite mu gihe n’ababatoza nta bumenyi buhagije bafite."

"Nakunze uko hano muri Gasabo Gorilla Football Academy ubona ko bafite ibikoresho byuzuye ndetse n’abatoza babo bafite ibyangombwa n'ubushobozi bwo gutoza abana."

Irerero rya Gasabo Gorilla Football Academy ryatangiye mu 2016; rifite abana 105 riracyakira n'abandi bifuza kuzamura impano zabo mu mupira w'amaguru. Rifite abatoza batatu bafite License C ndetse n'abakozi babiri bashinzwe gucunga ibikoresho by'ikipe ndetse rikaba rinafite na Team Manager ureberera ubuzima bwa buri munsi bwaryo.

Umwihariko w'iri rerero ni uko ritoza abana mu ndimi zose cyane cyane Igifaransa n'Icyongereza,
rifite ibyiciro byose abari munsi y'imyaka 6, munsi y'imyaka 10, munsi ya 12, munsi ya 15, ndetse no munsi ya 17 abahungu n'abakobwa.

Iri rerero kandi mu ntego rifite ni uko abana barererwamo bagomba gukina ku rwego rwo mu gihugu ndetse n'urwego mpuzamahanga kuko bakina amarushanwa yo mu Rwanda no ku yindi migabane. Iryo baherukamo ni iryabereye ku mugabane wa Aziya mu mujyi wa Dubai ryitwa Dubaï Super Cup muri Mata 2017, ryahuje amarerero avuye ku migabane yose y'isi.

Uretse icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe ibikorwa by'umupira w'amaguru ridasize na Gasabo Gorilla Football Academy, iri rerero rikaba rifite gahunda yo gukomeza kwitabira andi marushanwa mpuzamahanga mu minsi iri imbere.

Gérad Buscher yashimiye Gasabo Gorilla Football Academy uruhare igira mu guteza imbere umupira w'amaguru w'abana
Gérad Buscher yashimiye Gasabo Gorilla Football Academy uruhare igira mu guteza imbere umupira w'amaguru w'abana
Aba bana batozwa umupira bakiri bato guhera ku myaka itandatu
Aba bana batozwa umupira bakiri bato guhera ku myaka itandatu
Bategurirwa marushanwa akomeye yaba ayo mu gihugu no ku migabane itandukanye
Bategurirwa marushanwa akomeye yaba ayo mu gihugu no ku migabane itandukanye
Iri shuri abana bakuru ryigisha ni icyiciro cy'abari munsi y'imyaka 17
Iri shuri abana bakuru ryigisha ni icyiciro cy'abari munsi y'imyaka 17
Batozwa n'abatoza babifitiye ubumenyi n'ubushobozi
Batozwa n'abatoza babifitiye ubumenyi n'ubushobozi
Yannis umwe mu bana batozwa gukina umupira w'amaguru muri Gasabo Gorilla Football Academy asaba Directeur Gérad Buscher ko yamusinyira ku mwenda we
Yannis umwe mu bana batozwa gukina umupira w'amaguru muri Gasabo Gorilla Football Academy asaba Directeur Gérad Buscher ko yamusinyira ku mwenda we
Directeur Technique Gérad Buscher asinya ku mwenda wa Yannis uherutse kujya gusura ishuri ry'umupira w'amaguru rya Arsenal muri Kanama 2022guhaha ubumenyi
Directeur Technique Gérad Buscher asinya ku mwenda wa Yannis uherutse kujya gusura ishuri ry'umupira w'amaguru rya Arsenal muri Kanama 2022guhaha ubumenyi
Umukono wa Direteur Technique Gérad Buscher
Umukono wa Direteur Technique Gérad Buscher
Directeur Technique Gérad Buscher asinya ku mwenda wa Corie, ababyeyi b'uyu mwana bakaba bari mu biganiro n'amashuri y'umupira w'amaguru atandukanye yo ku mugabane w'i Burayi harimo na Paris Saint Germain ngo abe yakomerezayo kuzamura impano ye

Corie aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo
Corie aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo
Ababyeyi ba Corie batangiye ibiganiro bitandukanye n'amashuri y'umupira w'amaguru akomeye ku mugabane w'u Burayi ngo azajye kuzamurirayo impano ye
Ababyeyi ba Corie batangiye ibiganiro bitandukanye n'amashuri y'umupira w'amaguru akomeye ku mugabane w'u Burayi ngo azajye kuzamurirayo impano ye
Mutezinka Prisca ni Team Manager wa Gasabo Gorilla Football Academy nk'umukozi ureberera ubuzima bwa buri munsi bw'iri rerero
Mutezinka Prisca ni Team Manager wa Gasabo Gorilla Football Academy nk'umukozi ureberera ubuzima bwa buri munsi bw'iri rerero

Amafoto: Ntare Julius