Ni igikorwa Nastic High Performance Soccer Academy yatangiye mu Rwanda aho kizamara iminsi ibiri hagati ya tariki 20 na 21 Gicurasi 2023, aho kizatoranya impano mu mashuri abiri yigisha umupira w'amaguru w'abana. Ayo ni Gasabo Gorilla Football Academy na Football Talent Promoters Academy ku wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023.
Iyi mikino izabera ku kibuga cy'imyitozo cya Croix Rouge ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo guhera saa Mbili za mu gitondo. Abana baziyerekana muri iyi mikino bagabanyijwe mu byiciro bitatu, abari munsi y'imyaka 11, aba 13 ndetse n'abatarageza kuri 16.
Nastic High Performance Soccer Academy isanzwe ikorana n'aba-agents bahagarariye amakipe atandukanye ku Mugabane w'u Burayi. Bijyanye n'uko umwana ari kwitwara mu mupira w'amaguru bamushakira ikipe yakomerezamo urugendo rwe rwa ruhago.
Intego y'iki kigo ni ugukundisha no kureshya abana bafite impano yo gukina umupira w'amaguru kujya kwiga mu ishuri ryabo riri mu Mujyi wa Barcelone muri Espagne. Uretse gukina ruhago banabigisha amasomo asanzwe yazabafasha mu hazaza hano ariko bigakorwa ababyeyi bishyuriye abana babo.










Ibitekerezo 0