00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishusho y’aho u Rwanda rugeze rwitegura CHAN

Yanditswe na

Peter Aimable

Kuya 4 November 2015 saa 03:34
Yasuwe :

Abashinzwe gutegura irushanwa ry’igikombe cy’Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina muri Shampiyona z’imbere mu bihugu (CHAN) ibikorwa byo kuryitegura bikomeje kugenda neza kandi bizasozwa tariki ya 30 Ugushyingo.

Mu gihe cyo gusura Stade ya Rubavu kuri uyu wa kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2015, Eric Sebahire ushinzwe imyubakire muri Rwanda Housing Authority yatangaje ko imyiteguro igenda neza.

Aho imyiteguro yo kwakira CHAN igeze

Sebahire avuga ko kuri stade Amahoro imirimo igeze ku rwego rwa 96%, Stade ya Nyamirambo ari 95%, mu gihe Stade ya Huye ariyo ikiri inyuma aho igeze ku kigero cya 87% naho Stade ya Rubavu ikaba igeze ku rugero rwa 97%.

Stade ya Rubavu

Iyi Stade yarongerewe iva ku myanya 3296 igera ku myanya 5020. Ubwiherero bw’iyi Stade ni 34 harimo ubwiherero bubiri bw’abafite ubumuga.

Ahatwikiriye hazaba hicayemo abanti 1713, ifite ibyumba bine harimo bibiri bya rusange.

Iyi Stade ifite ibyumba 20 mu rwambariro, aho hashobora kwakira amakipe ane, harimo ubwiherero, urwiyuhagiriro n’ibyumba bibiri by’abasifuzi. Stade Rubavu ifite ikibuga cy’imyitozo mu burasirazuba bwa ya Stade.

Ibijyanye n’Amatsinda n’Amasitade bizakoreshwa muri CHAN

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) Vincent Nzamwita de Gaulle avuga ko itsinda rya mbere A rizakinira kuri Stade Amahoro, itsinda B rizaba riri i Huye, C riri i Rubavu naho D ikazakinira kuri Stade Nyamirambo.
Stade ya Huye izakira abantu bangana n’ibihumbi 12, Stade y’ i Nyamirambo yakire ibihumbi 10 naho Stade Amahoro izakire ibihumbi 25.

Avuga ko imirimo igenda neza kandi icyizere ari cyose ku ruhande rw’u Rwanda aho yizeza Abanyarwanda kuzaba biteguye kubona ibintu byiza.

Amakipe azatombola tariki ya 15 Ugushyingo ndetse akazatombola hotel ku itariki ya 16 Ugushyingo, ariko u Rwanda rwo rukaba rutazatombola muri iki gikorwa.

Hotel zizakira irushanwa

Vincent Nzamwita de Gaulle avuga muri hotel zizakira amakipe harimo Stipp Hotel izakira amakipe abiri, Gorilla Hotel izakira ikipe imwe, Belvedere Hotel izakira ikipe imwe, naho Serena ikazakira abayobozi ba CAF.

Mu Mujyi wa Kigali hotel zizakira amakipe n’abayobozi harimo: Legacy Hotel, Mille Colline, Lemigo Hotel, Galax Hotel, Golden Trip (ishobora kujyamo Amavubi kuko ariho yifuza.)

Huye: Galileo, izakira amakipe abiri, indi kipe izajya muri Hotel y’Ababikira ndetse indi hotel iteganywa gucumbikira amakipe ni Credo Hotel mu gihe nayo yaba irangiye neza kuko icyubakwa naho muri Hotel le Petit Prince hakazajya abayobozi bavuye muri CAF.

Akarere ka Rubavu kari mu nyungu

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Jeremie Sinamenye, avuga ko amikoro aziyongera mu gihe cyo kwakira iyi mikino ndetse akabona ko hari icyo abacuruzi bazunguka ndetse n’imisoro.

Sinamenye yijeje ko urujya n’uruza rw’abantu kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo rutazahungabanya umutekano w’abanyarwanda kuko bakomeje gukora ibishoboka byose ngo umutekano ukomeze usagambe.

Ibice byose bya Stade ya Rubavu biri gukorerwa isuku
Imirimo yo kubaka iyi stade iri hafi kurangira
Ikibuga cyamaze kuzura
Perezida wa Ferwafa yereka abanyamakuru aho imirimo yo kubaka iyi stade igeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages