00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ismaila Diarra yashimiye Aba-Rayon bamukoreye amateka atazibagirwa

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 5 July 2016 saa 04:55
Yasuwe :

Rutahizamu w’ibigango, ufite igihagararo cyatitizaga ba myugariro benshi mu Rwanda yanditse amateka atazibagirana mu mitima y’aba Rayon kuko asize ayihesheje igikombe cy’Amahoro yari imaze imyaka 11 itegereje nyuma yo gutsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino wa nyuma, wahuje Rayon Sports na APR FC.

Mu kiganiro cyihariye Diarra yagiranye na IGIHE kuri uyu wa mbere,tariki ya 4 Nyakanga 2016 nyuma y’umukino yatangaje ko yishimiye gutwarana na Rayon Sports igikombe cy’Amahoro.

Ati “Ni umwe mu mikino ya nyuma hano mu Rwanda. Ntabwo nabona amagambo mbivugamo kuko birandenze, igikombe cya mbere mu buzima bwanjye ngitwariye muri Rayon Sports. Ngituye bwa mbere abafana, umutoza n’abayobozi batubaye hafi muri uru rugendo rwose. By’umwihariko sinakibagirwa na Ivan wanzanye hano, ndamushimira.

Diarra yavuze ko gutsinda uyu mukino babikesha gushyira hamwe nk’ikipe ariko we by’umwihariko uko yitwaye mu gihe amaze mu Rwanda ngo akaba abikesha abafana ba Rayon Sports bamugiriye icyizere acyihagera batangira kuririmba izina rye, na we bimutera gukora bidasanzwe kugira ngo atabatenguha.

Uyu mukinnyi yaje muri Rayon Sports azanywe n’umutoza Ivan Minaert kuri ubu utoza AFC Leopards yo muri Kenya ndetse bikaba byaramaze kwemezwa ko agomba kumusangayo uyu mwaka w’imikino nurangira.

Yavuze ko nubwo atazakomeza gukinira Rayon Sports, azahora yibuka abakunzi bayo ndetse abifuriza ibyiza mu myaka iri imbere.

Diarra avuga ko mu mezi atandatu yari amaze akina mu Rwanda yahabonye umupira mwiza, urimo kuzamuka kandi n’abakinnyi benshi b’abahanga ariko by’umwihariko uwitwa Kwizera Pierrot.Ati “Niwe mukinnyi ntazibagirwa, ni inshuti yanjye ikomeye.”

Ismaila Diarra ukomoka muri Mali amaze amezi atandatu mu ikipe ya Rayon Sports aho yakinnye agace ka kabiri gusa muri shampiyona, anatsinda ibitego 13.

Mu mikino y’igikombe cy’amahoro ni we wahembwe nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi, aho mu mikino itanu yatsinze ibitego umunani ndetse ahabwa na sheki y’ibihumbi 500 by’Amanyarwanda.

Diarra yanditse amateka yo gutsinda APR FC igitego mu mikino ibiri yose yahuye nayo, azasigara mu mitwe y’abafana ba Rayon bahoraga baririmba Bigango ndetse bifuza no guhora bamubona abyiga ba myugariro anyeganyeza inshundura z’abakeba.

Diarra asigaje gukinira Rayon Sports imikino ine ya shampiyona harimo itatu y’ibirarane aho ikipe ye izakina na AS Muhanga, Espoir FC na Kiyovu Sports ndetse n’umukino wa nyuma wa shampiyona bagomba guhura na Musanze FC.

Kugeza ubu APR FC ifite amanota 67 isigaje umukino umwe mu gihe Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 57 n’imikino ine y’ibirarane.

APR FC irasabwa gutsinda umukino wa AS Kigali isigaranye, kugira ngo itware igikombe cya shampiyona.

Rayon Sports iracyafite n’amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona kuko mu gihe APR FC yatakaza imbere ya AS Kigali ku mukino umwe isigaje cyangwa zikanganya, Rayon Sports yaba isabwa gutsinda imikino yayo yose igahita icyegukana.

Diarra(uwa mbere ibumoso) ufite umurindi udasanzwe mu kibuga yahaye akazi gakomeye ba myugariro ba APR FC barimo Rugwiro Herve na Rwatubyaye Abdoul
Diarra Ismaila yahesheje Rayon Sports igikombe cy'Amahoro
Si ugukina umupira w'amaguru gusa, yerekanye ko n'intambara z'amakofi yazirwana(aha yatanaga mu mitwe n'abakinnyi ba APR FC mu minota ya nyuma y'umukino)
Ismaila Diarra(imbere) watsinze igitego cyahesheje Rayon Sports igikombe, Kapiteni wa APR FC, Ngabo Albert na Rwatubyaye mu gahinda nyuma y'igitego cyo ku munota wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages