Aka gahigo kakuyeho akari karashyizweho mu 2023, aho icyo gihe iri soko ryatanzweho agera kuri miliyari 2.36£.
Muri rusange amakipe yashoye menshi ayobowe na Liverpool yatanze asaga miliyoni 300£, Chelsea, Manchester United na Arsenal.
Amakipe atandatu kandi yaciye agahigo ko kugura umukinnyi uhenze mu mateka. Ayo arimo Liverpool yaguze Florian Wirtz miliyoni 116£.
Burnley yaguze Lesley Ugochukwu miliyoni 25£, Sunderland yaguze Habib Diarra kuri miliyoni 26£, Nottingham Forest nayo yaciye agahigo ko gutanga asaga miliyoni 150£.
Aya mafaranga Shampiyona y’u Bwongereza yatanze aruta ay’izindi zose zikomeye i Burayi ziteranyije. Shampiyona ya kabiri yatanze amafaranga menshi ni iy’u Butaliyani, Serie A.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!