Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mugabo umaze imyaka ibiri mu itangazamakuru, yagarutse ku bihe byo kwirukanwa na KNC uyobora Radio TV 1 n’isomo yakuye Mulindi aho yamaze ukwezi afungiye.

Mbere yo kujya mu itangazamakuru, Ishimwe yabanje kugurisha abakinnyi, akazi yakoze imyaka irindwi, avuga ko byose byashibutse mu rukundo rw’umupira w’amaguru.

Ati “Ndangije amashuri yisumbuye nafashe amasomo ajyanye no kugurisha abakinnyi mu ishuri ryo mu Bwongereza, nyuma negereye Mahombe Jean Pierre ampa ubumenyi, nza gutangira gukorana n’abakinnyi nka Ndayishimiye Savio Dominique, Ntwari Fiacre n’abandi.”

Ishimwe avuga ko igihe yamaze muri aka kazi yakoranye n’abakinnyi umunani, aho abo yafasheho amafaranga menshi barimo umunyezamu Ntwari Fiacre ubwo yavaga muri APR ajya muri AS Kigali n’ubwo Savio yajyaga muri Police FC.

Nyuma yo kubona uyu mwuga umugoye, Ishimwe yafashe icyemezo cyo kwerekeza mu itangazamakuru.

Ishimwe yatangiriye uyu mwuga kuri Radio TV1 mu 2023, yavuyeho ajya kuri FINE FM mbere yo kwerekeza kuri SK FM.

Avuga ko kudakurikiza umurongo wa Radio 1 ya KNC aribyo byatumye yirukanwa.

Ati “Umurongo w’ikiganiro n’ibyo natekerezaga ntibyahuraga. Njye nakoraga za nkuru zicukumbuye, bakanyihaniza bati ibi bintu waretse kubivugaho. Boss [KNC] arareba abona ko bitazakunda aranyirukana.”

Uyu mugabo ni umwe mu banyamakuru bafunzwe baregwa ibyaha bifitanye isano no kuba baraguriwe itike z’indege hakoreshejwe amafaranga ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibyo afata nk’ibyagombaga kuba.

Abajijwe uko yisanze muri iki kibazo, Ishimwe yavuze ko ari nk’abandi bose ariko nta byinshi yakivugaho kuko urubanza rugikomeje.

Ati “Nacyisanzemo nk’abandi bose. Nagiye mu Misiri niguriye itike y’indege nshaka kujya kureba umukino. Umunsi nagombaga kugenderaho nagiye ku biro bya APR ngo mfate uruhushya rw’inzira (passport) nsanga nabuze VISA.”

“Abayobozi ba APR bambwiye ko hari indege izatwara abafana, ko ariyo nazagenda nayo bityo njya kwishyuza amafaranga aho nari naguze itike nyazana ku biro bya APR FC.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo nshaka kubigarukaho cyane kuko biracyari mu nkiko. Abo twishyuye amafaranga barayafashe maze abo bayahaye ntibayageza muri MINADEF.”

Ishimwe avuga ko ibyo bihe byamugize umugabo kuko yasohotse afite indi myumvire.

Ati “Ni ibihe byangize umugabo. Nagezeyo nisanga ndi umwe, ni ibihe ugenda ukitekerezaho ukabona ko ibintu byose ku Isi bishoboka. Hari nk’ibintu byanshiraga ishati mbere ariko ubu byararangiye. Hari ibigare uvamo, usohoka hanze hari uburyo waganirije umutima wawe. Hari isomo rinini nakuye hariya, byamfunguye amaso.”

Ishimwe avuga ko atita ku bamuca intege ahubwo aha agaciro abamukunda cyane ko banamufasha mu bikorwa bye by’ubucuruzi butandukanye akora hanze y’itangazamakuru.

Ishimwe Ricard avuga ko gufungwa byamugize umugabo kuko yabonye ubuzima mu yindi shusho
Ishimwe Ricard avuga ko gufungwa byamugize umugabo kuko yabonye ubuzima mu yindi shusho
Ishimwe Ricard bakunze kwita Umutasi, yagaragaje ko adaha agaciro abamuca intege kubera ko abamukunda aribo benshi
Ishimwe Ricard bakunze kwita Umutasi, yagaragaje ko adaha agaciro abamuca intege kubera ko abamukunda aribo benshi

Video: Yasipi Esther