00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isonga FC yiteguye kwihambira kuri Rayon Sports

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 24 April 2013 saa 03:03
Yasuwe :

Nyuma y’uko ikipe y’Isonga FC itsinze Mukuru ibitego 2-1, ubuyobozi bwayo butangaza ko yiteguye no kwihambira kuri Rayon Sports ikayikuraho amanota atatu kuri iki Cyumweru. Isonga inavuga ko amakipe yose isigaje gukina na yo akwiriye kuyitondera kuko idashaka kuzasoza shampiyona iri mu makipe ya nyuma.
Mu kiganiro IGIHE twagiranye na Perezida wa Isonga FC, Muramira Gregoire yadutangarije ko kuba bagiye gukina na Rayon bitabatera kugenda biikandagira. Ati “Kuba tugiye gukina n’ikipe ya (…)

Nyuma y’uko ikipe y’Isonga FC itsinze Mukuru ibitego 2-1, ubuyobozi bwayo butangaza ko yiteguye no kwihambira kuri Rayon Sports ikayikuraho amanota atatu kuri iki Cyumweru. Isonga inavuga ko amakipe yose isigaje gukina na yo akwiriye kuyitondera kuko idashaka kuzasoza shampiyona iri mu makipe ya nyuma.

Mu kiganiro IGIHE twagiranye na Perezida wa Isonga FC, Muramira Gregoire yadutangarije ko kuba bagiye gukina na Rayon bitabatera kugenda biikandagira. Ati “Kuba tugiye gukina n’ikipe ya mbere, ntibivuze ko twagenda twikandagira. Kuba twaratsinze Mukura, na Rayon Sports ntiduteye ubwoba, kuko izatungurwa n’uko tuyikuyeho amanota atatu.”

Muramira akomeza agira ati “Ubu abakinnyi bacu turimo kubategura. Amakipe dusigaje gukina na yo ntiyoroshye, bityo rero andi manota azatuma tudakomeza kuza mu myanya ya nyuma tuzayakura kuri Rayon Sports.”

Andi makipe Isonga yiteguye gukuraho amanota atatu, arimo APR FC, Kiyovu Sport, AS Muhanga na Etincelles FC.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo bugire icyo butangaza kuri uyu mukino, ariko ntibaduha umwanya.

Gusa amakuru dukesha Rayonsports.net, avuga ko umutoza wa Rayon Sports Didier Gomez da Rosa, yatangaje ko umukinnyi Faustin Usengimana ari we gusa wari ufite imvune, ariko yakize ubu yatangiye imyitozo kandi ko azagaragara ku mukino na Isonga. Gomez anavuga ko umukinnyi Amissi Ciza Cedric atazakina kubera afite amakarita abiri y’umuhondo.

Gomez yanishimiye ikibuga azakiniraho nyuma yo gukura umukino kuri Stade ya Muhanga ugashyirwa kuri Stade Amahoro. Ati “Twishimiye gukinira kuri stade Amahoro, ni na yo dukunda gukiniraho kuko tuba dufite abafana benshi, kandi mwabonye ko badufasha mu ntsinzi zacu. Njyewe biranshimishije cyane.”

Uyu mukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 28 Mata, kuri Stade Amahoro i Remera. Isonga FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 15, mu gihe Rayon Sports ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 45.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages