00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isonga ifite amanota atatu yasezereye umutoza Seninga

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 17 December 2014 saa 10:20
Yasuwe :

Mu gihe izasenyuka shampiyona nirangira, ubuyobozi bw’Isonga bwirukanye umutoza Seninga Innocent kuko atubahiriza ibiri mu masezerano bagiranye nubwo ikipe ihakana ko ari ukubera umusaruro mubi.
Seninga Innocent yagizwe umutoza w’Isonga muri Nzeli 2014 ku munsi wa 10 wa shampiyona bafite amanota atatu banganyije na Kiyovu Sports, Etincelles na Gicumbi.
Muhimpundu Sandra, umunyamabanga w’Isonga yavuze ko birukanye uyu mutoza kuko atubahirizaga ibiri mu masezerano bagiranye, yemeza ko (…)

Mu gihe izasenyuka shampiyona nirangira, ubuyobozi bw’Isonga bwirukanye umutoza Seninga Innocent kuko atubahiriza ibiri mu masezerano bagiranye nubwo ikipe ihakana ko ari ukubera umusaruro mubi.

Seninga Innocent yagizwe umutoza w’Isonga muri Nzeli 2014 ku munsi wa 10 wa shampiyona bafite amanota atatu banganyije na Kiyovu Sports, Etincelles na Gicumbi.

Muhimpundu Sandra, umunyamabanga w’Isonga yavuze ko birukanye uyu mutoza kuko atubahirizaga ibiri mu masezerano bagiranye, yemeza ko ntaho bihuriye n’umusaruro mubi kuko ikipe yabo yagize ibibazo byinshi mu gihe gishize.

Yagize ati " Koko ikipe ntiri heza, imyitwarire y’umutoza ntiyabaye myiza, ubu umutoza wungirije Niyibizi Suleyman araba ayitoza mu gihe dushaka umutoza vuba."

Seninga Innocent wari umutoza w'Isonga yasezerewe kuko atubahaga ubuyobozi bwe
Isonga yatangiye shampiyona itsindwa na Rayon Sports ibitego 5-0, ubu ni iya nyuma n'amanota 3 ku munsi wa 10

Aganira na Flash FM, umutoza Seninga yavuze yatunguwe no kwirukanwa ariko hakaba hari hashize igihe uwazanywe nk’umuyobozi wa tekiniki ari gukora imirimo ye.

Seninga wari umutoza wungirije Isonga ikina mu cyiciro cya kabiri yavuze ko atigeze amenyeshwa iyo myitwarire idakwiye, asanga yaba yazize ko yavuhishije ukuri ku bibazo biri muri iyi kipe ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona.

Yagize ati " Ntacyo bandeze mbere ko mfite imyitwarire mibi."

Kuwa Gatandatu, Isonga yatsinzwe na Mukura VS ibitego 2-1 gusa mbere y’uyu mukino ubuyobozi bw’iyi kipe bwashatse kwirukana bamwe mu bakinnyi ngo ntibashoboye.

Seninga yari umutoza wungirije Rwasan
Seninga Innocent ubanza ibumoso yabanje kuba ushaka abazakinara mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17 mu 2011

Isonga yashinzwe mu 2012 n’intego yo kurereramo abakinnyi bakiri bato bahereye ku bavuye mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique.

Nshimiyimana Eric wabaye umutoza wa mbere wayo niwe wenyine wayimazemo umwaka, abandi baririkunwa.

Birukana bwa mbere hagiye umutoza Mashami Vincent n’umutoza w’abanyezamu Kaliopi, umuganga Rutamu Patrick, Team Manager Kamanzi Emery.

Rwasamanzi Yves yasimbuye Mashami ayobora iyi kipe mu cyiciro cya kabiri ayisubiza mu cya mbere ntiyongererwa amasezerano asimbuzwa na Seninga Innocent.

Uretse kwirukana abatoza mu Isonga birukana n’abakinnyi bakabaye bakinisha nk’uko intego yabo yari imeze iyi kipe ishingwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages