Iyi Stade yubatswe na sosiyete y’Abashinwa ku nkunga y’Ababiligi igatahwa mu 1986, mu minsi mike aho iri hazaba hateretse indi y’akataraboneka.
Magingo aya, isoko ry’abagomba kuyubaka ryamaze gutangwa. Ni Sosiyete yitwa SUMMA y’Abanya-Turikiya. Izafatanya na NPD Cotraco izakora imirimo y’ibanze.
SUMMA ni yo yubatse Kigali Arena n’iyitiriwe Abdoulaye Wade mu Mujyi wa Diamniadio mu nkengero za Dakar.
Kuvugurura Stade Amahoro ni umushinga uhanzwe amaso, byitezwe ko mu myaka ibiri i Remera hazaba hari Stade y’akataraboneka izajya yakira abantu ibihumbi 45.
Uko Stade Amahoro izaba imeze
Kugeza ubu, ntabwo igishushanyo mbonera kigaragaza uko iyi stade izaba imeze kiraboneka. Amakuru IGIHE ifite ni uko mu mezi abiri, kizaba cyabonetse ari nabwo ingengo y’imari izakoreshwa izamenyekana.
Ugeze ahari iyi stade, ubona ko yakikijwe amabati atukura agaragaza ko hari gukorerwa ibikorwa by’ubwubatsi. Imbere muri stade, imirimo yo gusenya ibice bimwe na bimwe nayo yamaze gutangira.
Abazi neza uburyo bizakorwa, babwiye IGIHE ko hafi ibice byose bya stade bizasenywa bishyirwe hasi. Urebye ibice bizasigara, ni bito cyane.
Mu gusenywa, inkingi nizo zizasigara. Ni ukuvuga ngo ikintu cyose cyubatswe hakoreshejwe béton kizasigara hanyuma inkuta zose zirimburwe.
Nibamara gusenya inkuta, bazubaka izindi nkingi inyuma y’izari zisanzwe arizo basa n’abazaterekaho stade, hanyuma kuko izaba isakaye hose, igisenge gifate ku zisanzwe n’izo nshya.
Umwe mu bazi neza iby’uyu mushinga yabwiye IGIHE ati “Ubusitani busanzwe inyuma ya stade buzavaho kuko tuzaba dukeneye kongera imyanya. Tuzasenya inkuta zose tuzamure inkingi zisumba iyi ihari hanyuma tumanure hajyemo indi myanya.”
Stade yose izaba ikoze mu muzenguruko nk’ibisanzwe, hanyuma parikingi yo izaba izengurutse stade yose nk’uko bimeze kuri Kigali Arena.
Imbere muri stade, hazashyirwa intebe nshya zigezweho abafana babasha kwicaraho batanyagirwa.
Ikibuga cyose kizavanwamo cyongere gishyirwemo bundi bushya, ku ruhande ahifashishwa n’abasiganwa ku maguru hazavugururwa bijyanye n’igihe.
Inyuma ya Stade, hateganyijwe umwanya uzashyirwamo ikibuga kigezweho kizajya gikoreshwa nk’ikimyitozo. Kizaba kijyanye n’igihe bitandukanye n’ibibuga bihari ubu.
Uwaduhaye amakuru yavuze ko ubu hategerejwe ko Minisiteri ya Siporo isenya ibice bigomba gusenywa ubundi imirimo igatangira.
Ati “ MINISPORTS niyo ifite inshingano zo gusenya inkuta zose zigize Stade Amahoro, hanyuma ibikorwa bindi bigasigare mu maboko ya SUMMA.”
Igitekerezo cyo kuvugurura Stade Amahoro cyatangajwe bwa mbere n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) mu 2018.
Kwagura Stade Amahoro byagombaga kujyana no kuvugurura Petit Stade yakira imikino y’amaboko no kubaka ibibuga bikorerwaho izindi siporo mu gace ka Remera, kazagirwa igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!