Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Kamena 2026, ko uyu mutoza atari kumwe na bagenzi be bakoze urugendo ruva mu Mujyi wa Madrid, aho bafatiraga aya masomo.
Amakuru agera kuri IGIHE, yemeza ko uyu mutoza atatahanye n’abandi ndetse yamaze no gukuraho nimero ye yari asanzwe akoresha ku rubuga rwa ’Whatsapp’.
Mu batoza 13 bagiye hatashye Haruna Niyonzima, Sifa Gloria Nibagwire, Innocent Murwanashyaka, Iragena Oscarie, Joseph Junior Rutagengwa, Nadia Bugenimana, Nicolas Hakizimana, Darius Hirwa, Damascène Nsengiyumva, Emmanuel Coman Mugisha, Schadrack Nsengayire na Shema Bravo.
Ab batoza b’Abanyarwanda bari guhabwa amasomo n’aba Atlético de Madrid binyuze mu masezerano u Rwanda rufitanye n’iyi kipe binyuze muri Minisiteri ya Siporo n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Iyi kipe yohereje abatoza mu Rwanda, kugira ngo batange ubumenyi ku Banyarwanda baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko abafasha abakiri bato kuzamura impano.
Itangishaka yari umwe mu batsinze amasomo y’ibanze, ibyari byamuhesheje amahirwe yo gukomeza gutoza no kubakirwaho umushinga wa FERWAFA na Minisiteri ya Siporo wo kuzamura impano z’abato mu Rwanda.
Uyu mugabo umaze imyaka ibiri atangiye akazi k’ubutoza, yabaye umwe mu bakinnyi bakomeye mu Rwanda, aho yakiniye amakipe arimo APR FC na AS Kigali ariko ntahirwe kubera kugira imvune inshuro nyinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!