00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itangishaka Blaise yatorokeye muri Espagne

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 June 2026 saa 06:34
Yasuwe :

Itangishaka Blaise wari umutoza w’amakipe y’abato muri APR FC, yatorokeye muri Espagne, aho we na bagenzi be bajyanye kwiga amasomo y’ubutoza yatangwaga n’abatoza ba Atlético de Madrid.

Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Kamena 2026, ko uyu mutoza atari kumwe na bagenzi be bakoze urugendo ruva mu Mujyi wa Madrid, aho bafatiraga aya masomo.

Amakuru agera kuri IGIHE, yemeza ko uyu mutoza atatahanye n’abandi ndetse yamaze no gukuraho nimero ye yari asanzwe akoresha ku rubuga rwa ’Whatsapp’.

Mu batoza 13 bagiye hatashye Haruna Niyonzima, Sifa Gloria Nibagwire, Innocent Murwanashyaka, Iragena Oscarie, Joseph Junior Rutagengwa, Nadia Bugenimana, Nicolas Hakizimana, Darius Hirwa, Damascène Nsengiyumva, Emmanuel Coman Mugisha, Schadrack Nsengayire na Shema Bravo.

Ab batoza b’Abanyarwanda bari guhabwa amasomo n’aba Atlético de Madrid binyuze mu masezerano u Rwanda rufitanye n’iyi kipe binyuze muri Minisiteri ya Siporo n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Iyi kipe yohereje abatoza mu Rwanda, kugira ngo batange ubumenyi ku Banyarwanda baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko abafasha abakiri bato kuzamura impano.

Itangishaka yari umwe mu batsinze amasomo y’ibanze, ibyari byamuhesheje amahirwe yo gukomeza gutoza no kubakirwaho umushinga wa FERWAFA na Minisiteri ya Siporo wo kuzamura impano z’abato mu Rwanda.

Uyu mugabo umaze imyaka ibiri atangiye akazi k’ubutoza, yabaye umwe mu bakinnyi bakomeye mu Rwanda, aho yakiniye amakipe arimo APR FC na AS Kigali ariko ntahirwe kubera kugira imvune inshuro nyinshi.

Itangishaka Blaise yari umutoza mu marerero ya ruhago ya APR FC
Itangishaka Blaise yakiniye APR FC
Itangishaka Blaise yari mu batoza bifataga amasomo atangwa na Atlético de Madrid
Abatoza 13 ni bo bari bagiye muri Espagne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages