Mu kiganiro kigufi Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa, yagiranye na IGIHE yemeje aya makuru ndetse avuga ko bagiye kumenyesha amakipe bireba.
Yagize ati "Umukino w’Igikombe cy’Amahoro hagati ya Rayon Sports na Intare FC uzakinwa tariki ya 19 Mata, amakipe tugiye kuyamenyesha yitegure."
Amakuru IGIHE yamenye ni uko habayeho kwemeza iyi tariki ari uko FERWAFA ibanje kuganira n’impande zombi.
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick, we yemeje ko ikibuga kitahindutse, ikipe izakirira aho yagombaga gukinira mbere y’uko umukino usubikwa.
Umukino wari kuba warakinwe saa Sita n’Igice za tariki 8 Werurwe 2023 waje kwimurwa na FERWAFA habura amasaha atatu ngo ube ku mpamvu z’uko wari guhurirana n’uwa APR FC yari yakiriyemo Ivoire Olympique yo mu cyiciro cya kabiri.
FERWAFA yatanze impamvu z’uko Stade ya Bugesera igira ibyumba bibiri gusa by’urwambariro ndetse ko nta matara ifite, iyo iminota 90 yari kurangira amakipe yombi anganya bari kongeraho iminota 30 na penaliti, ibintu byari gukerereza umukino wa kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!