00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minnaert yakoresheje imyitozo ya mbere, yiyemeza ko Gorilla FC itazamanuka(Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 19 February 2024 saa 10:33
Yasuwe :

Umutoza mushya wa Gorilla FC, Umubiligi Ivan Jacky Minnaert, yakoresheje imyitozo ya mbere mu Ikipe nshya yatangiye saa Yine za mu Gitondo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024 kuri Stade ya Kicukiro.

Uyu mutoza yasimbuye Gatera Moussa wirukanywe na Gorilla FC kubera umusaruro muke nyuma y’imikino itanu yikurikiranya ya shampiyona adatsinda ndetse n’ibiri y’Igikombe cy’Amahoro.

Minnaert aganira n’itangazamakuru yavuze ko Gorilla FC itazamanuka kuko ari Ikipe nziza gusa ibura kwigirira icyizere.

Yagize ati” Gorilla FC ntizamanuka, abakinnyi ni beza kandi babona byose ku gihe. Imishahara, uduhimbazamusyi ndetse bakorera mu mwuka mwiza. Hamwe nanjye tuzitwara neza. Narababonye mu mikino myinshi bamaze gukina gusa ikibura ni ukwigirira icyizere bakumva ko batsinda ikipe yose hano muri Shampiyona.”

“Buri wese aranzi, ndi hano kugira ngo ntsinde, gutsindwa ntibiri mu mibare yanjye.”

Abajijwe muri rusange uko abona Shampiyona y’u Rwanda agiye kwinjiramo kandi ari mu myanya imanuka mu Cyiciro cya kabiri, Minnaert yasubije ko nta kinyuranyo kinini hagati y’amakipe ndetse ko na Gorilla FC ari imwe mu makipe meza.

Yagize ati "Nta kinyuranyo kinini nabonye hagati y’amakipe. Urugero nabonye umukino Rayon Sports yatsinzemo Gorilla FC 1-0 gusa nabonye Rayon Sports itari nziza cyane, reba nk’ejo hashize APR FC yanganyije na Bugesera FC 0-0 n’ubwo ntawurebye.”

“Yego hari abakinnyi bacye bakora ikinyuranyo, nk’Umunye-Congo [Herithier Luvumbu] utsinda za coup-franc za Rayon Sports, nko muri Police FC hari [Hakizimana] Muhadjiri nawe ni mwiza cyane ku mipira iteretse, gusa urebye muri Shampiyona yose ku bakinnyi urwego ni rumwe n’amakipe yose ni meza kandi natwe turi bamwe muri abo beza.”

Nk’umutoza umaze igihe atari mu Rwanda nyuma yo kuva muri Rayon Sports mu 2018, abajijwe urwego yasize n’urwo yasanze, yasubije ko rutahindutse cyane.

Ati “Shampiyona ntabwo yahindutse mu myaka mike ishize bakomeje gukina nk’uko bakinaga mbere. Buri wese arabizi ko umukino wanjye uryoshye bivuze ko ngiye no kuwuzana muri Gorilla FC mukazajya mureba umukino uryoheye ijisho.”

Ku kuba Gorilla FC igira ikibazo cyo kubona ibitego dore ko mu mikino itanu yikurikiranya yatsinzwe ibitego bitandatu ikinjiza kimwe gusa, Minnaert yavuze ko ibyo agiye guhita abikosora ndetse igipimo kikazaba umukino wa Police FC

Yagize ati "Tugiye gutangira ejo gukora ku kibazo cyo gutsinda kuko ni ikibazo gikomeye cyane, mu mikino itanu batsinze igitego kimwe, buri wese aranzi sinjya mu kibuga gutsindwa buri gihe ni ugutsinda.”

“Umukino wo ku wa Gatatu tuzakinamo na Police FC mu Gikombe cy’Amahoro ni ikizamini kuri twe cyo gupima ubushobozi bwacu bwo gutsinda, ari nabwo tuzakoresha mu mukino [w’umunsi wa 22 wa Shampiyona] na Bugesera FC.”

Perezida wa Gorilla FC, Hadji Mudaheranwa, yatangaje ko impamvu yatumye Ubuyobozi bwa Gorilla FC buhitamo Ivan Minnaert ari ubunararibonye afite mu mupira w’u Rwanda n’uwa Afurika muri rusange.

Yagize ati” Twamuhisemo nk’umutoza tuzi ko afite ubunararibonye umaze igihe muri Afurika atoza amakipe atandukanye kandi manini n’ahantu yagejeje Rayon Sports ni ahantu hashimishije ku buryo kubona undi mutoza uri ku rwego nk’urwo byaba bigoye."

Minnaert yahawe inshingano zo kugumisha Gorilla FC mu Cyiciro cya mbere.

Minnaert azatoza yungirijwe na Safari Jean Marie usanzwe ari Team Manager mu gihe Ndoli Jean Claude azakomeza kuba Umutoza w’Abanyezamu.

Gorilla FC izakina na Policce FC muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro ku wa Gatatu tariki 21 Gashyantare mu gihe ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024 izasura Bugesera FC kuri Stade ya Bugesera mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona.

Umubiligi Ivan Jacky Minnaert yatangiye ku mugaragaro akazi gashya muri Gorilla FC
Ivan Minnaert agiye guhangana no gukura Gorilla FC mu makipe amanuka mu Cyiciro cya kabiri
Gorilla FC ifite ubusatirizi bwasubiye inyuma buyobowe n'Umunya-Nigeria, Johnson Adeaga Adeshola
Gorilla FC mu myitozo y'umunsi wa mbere hamwe n'Umutoza mushya Ivan Jacky Minnaert
Iyi myitozo yakurikiwe na Perezida wa Gorilla FC akaba n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Hadji Yussufu Mudaheranwa
Perezida wa Gorilla FC akaba n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Hadji Yussufu Mudaheranwa yakurikiye iyi myitozo ari kumwe n'Umuhungu we akaba n'Umuyobozi wa City Boys yo mu Cyiciro cya kabiri
Umutoza Ivan Minnaert aganira na Ndoli Jean Claude utoza abanyezamu
Mu bakinnyi ba Gorilla FC bitabiriye imyitozo y'uyu munsi harimo n'Umunyezamu Rwabugiri Umar
Umutoza Ivan Minnaert aganira n'abakinnyi
Umubiligi Ivan Jacky Minnaert aganira na Team Mnager, Satari Jean Marie uzanakorea inshingano z'umutoza wungirije
Ivan Minnaert yatoje amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika atandukanye nka AFC Leopards yo muri Kenya, Black Leopards yo muri Afurika y'Epfo na Rayon Sports na Mukura VS zo mu Rwanda

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages