APR FC yatangiye CECAFA Kagame Cup itsindwa na Gor Mahia FC ibitego 5-0, mu gihe mu mukino wa kabiri wo mu Itsinda A wabaye ku wa Mbere, yatsinze Garde Républicaine yo muri Djibouti ibitego 3-1.
Kuri ubu iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu iri mu mibare igoye yo kugera muri ½ kuko muri buri butsinda hazazamuka ikipe imwe, gusa hakaba hari amahirwe azahabwa ikipe imwe ihagaze neza mu makipe atatu azaba aya kabiri mu matsinda atatu.
Mu Itsinda A irimo, APR iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu ifite umwenda w’ibitego bitatu, mu gihe Vipers SC zizahura ku wa Kane ari yo iyoboye n’amanota atandatu n’ibitego bine naho Gor Mahia ikaba iya kabiri n’amanota atatu n’ibitego bine, byongeye ikaba izakina na Garde Républicaine ya nyuma.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye umukino wo ku wa Mbere, Taleb utoza APR FC yabajijwe niba afite icyizere cyo kuzarenga itsinda, agaragaza ko bigishoboka ariko yongeraho ko atabaniwe n’igihe yagize cyo kwitegura.
Ati “Buri gihe mba mfite icyizere, nk’uko nabibwiye bamwe mu bafana, iyo ngira byibuze ukwezi mbere [y’iyi CECAFA], mwari kubona ikipe itandukanye.”
Uyu Munya-Maroc yagaragaje ko ikipe ye yahindutse cyane, aho mu bakinnyi yari afite mu mwaka w’imikino wa 2025/26 hari 10 bavuyemo barimo bane bakinanaga ku ruhande rwose rw’ibumoso.
Ati “Nk’uko mubizi, mu mwaka ushize, twatwaye Shampiyona, twatwaye ibikombe bitatu hamwe n’ikipe ubu yavuyemo abakinnyi 10. Ku ruhande rw’ibumoso hari Clément [Niyigena], Claude [Niyomugabo], Bosco [Ruboneka] na Mugisha [Gilbert]. Uruhande rw’ibumoso ni imbaraga zimwe nk’uko bimeze iburyo.”
Yakomeje agira ati “Abo bakinnyi uko ari bane baragiye, hari Clément wagiye mu Misiri, Bosco na Claude bagiye mu yindi kipe, Mugisha sinzi aho yerekeje. Uzanye abandi bakinnyi bane, hari Zon wo muri Burkina Faso, hari Christian w’Umunyarwanda, Traoré [wo muri Mali] ukina hagati na Amani [wo muri Côte d’Ivoire] ukina ku ruhande.”
“Abo ni abakinnyi bane b’ubwenegihugu bune butandukanye, bavuye mu yindi mikinire, mu kindi gihugu, mu yindi shampiyona. Ni gute rero bahuzwa n’abo basanze mu ikipe? Bisaba igihe, bisaba imikino ya gicuti.”
Taleb yavuze ko mu minsi 10 bitoje mbere yo gutangira CECAFA, nta mikino ya gicuti bakinnye uretse ibiri bahuyemo n’ikipe yabo y’abato [Intare FC].
Ati “Nta mukino twabashije gukina, twakinnye na Académie kuko nta mikino yari ihari. Iyi mikino kuri twe ni iy’imyiteguro yo kubaka umukino. Iyo ngira imikino ine cyangwa itatu mbere y’iri rushanwa, byari kuba ibindi. Ariko twe twitoje iminsi 10, dukina na Académie, nyuma twisanga muri CECAFA. Ntabwo byoroshye ku bakinnyi bataziranye.”
Yasabye abafana ba APR FC kwihangana no kugirira icyizere kuko hari ibyo bari gukora kugira ngo bazitware neza mu mwaka w’imikino utaha.
Ati “Ikipe irahari, ariko ikeneye igihe. Ni ubutumwa mpaye abafana: Mwihangane, no mu ntangiriro z’umwaka w’imikino ushize hari abavuze byinshi, ku bw’amahirwe abayobozi banjye bangiriye icyizere, kandi nyuma twatwaye ibikombe bitatu. Rero uyu mwaka ni ngombwa kugirira icyizere ikipe n’akazi k’igihe kirekire turi gukora.”
Ku bakinnyi batagaragaye ku mukino wo ku wa Mbere, Taleb yavuze ko Dauda Yussif atakinnye umukino wa Garde Républicaine kubera ko afite ikibazo ku kagombambari mu gihe umunyezamu Ernan Siluane yagiye guca mu cyuma ku Bitaro bya Gisirikare kubera ikibazo afite mu ivi.
APR FC izasoza imikino yo mu Itsinda A rya CECAFA Kagame Cup yakira Vipers SC yo muri Uganda mu mukino ukomeye uzaba ku wa Kane, tariki ya 30 Nyakanga, Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, kuri Kigali Pelé Stadium.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!