Ni amakuru yatangajwe binyuze kuri konti ya Twitter y’iyi kipe yambara umweru n’umutuku. Aya makuru yakiranywe yombi na Wilshere uherutse gusezera gukina ruhago.
Yagize ati “Ni ishema ryinshi guhabwa izi nshingano. Ntabwo ari ibanga ko nkunda iyi kipe. Aya ni amahirwe akomeye kuri njye kandi nditeguye.”
Uyu yahoze ari umukinnyi wo hagati wa Arsenal, kuri ubu yagarutse muri iyi kipe mu nshingano zo kuba umutoza ufasha abakiri bato bayo.
Uyu mugabo yatangaje ko yeguye nk’umukinnyi mu cyumweru gishize nyuma yo guhangana n’imvune nyinshi zitandukanye.
Wilshere avuga ko anyotewe no gufasha aba bakinnyi bato mu gutera imbere kwabo no kuba beza haba mu kibuga no hanze yacyo.
Wilshere yanyuze mu makipe nka Bolton, Bournemouth, West Ham na Aarhus. Yakinnye imikino 197 muri Arsenal ndetse ayifasha no gutwara igikombe cya FA muri 2014 na 2015.
Arsène Wenger wabaye umutoza w’iyi kipe ari mu bishimiye kuba Wilshere yagize umutoza w’abato.
Yagize ati “Ntabwo Wilshere ari we wagakwiye gushimira Arsenal, ahubwo yo niyo yagakwiye kumushimira kuko izi byose yayikoreye mu gihe yahamaze. Ndumva rero kumugira umutoza w’abakiri bato ari igitekerezo cyiza kuko ku bw’umurava, ikinyabupfura n’ubumenyi afite bizamugeza ku ntsinzi mu nshingano yahawe.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!