00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jacques Tuyisenge arahamagarira ba rutahizamu b’Amavubi kwikubita agashyi

Yanditswe na

Peter Aimable

Kuya 24 December 2015 saa 02:08
Yasuwe :

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu izakina CHAN Jacques Tuyisenge arahamagarira ba rutahizamu kwikubita agashyi bagatsinda ibitego kugira ngo bagarurirwe icyizere n’Abanyarwanda cyane mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina mu bihugu byabo kizatangira tariki ya 16 Mutarama kugera tariki ya 7 Gashyantare.

Mu kiganiro na IGIHE, Tuyisenge yizera ko amakipe bazakina mu itsinda rya A ari yo Cote d’Ivoire, Maroc na Gabon bashobora kuyatsinda bityo bakaba bagera muri ¼ cy’irangiza. Amavubi azakinira kuri Stade Amahoro i Remera.

Ariko uyu mukinnyi wa Police avuga ko hari amakipe nka Maroc na Ivory Coast bagomba kwitondera agahamagarira ba rutahizamu gushaka ibitego kugira ngo bongere kugarurirwa icyizere n’Abanyarwanda.

Tuyisenge wakiniye ikipe ya Etincelles na SC Kiyovu avuga ko umupira w’amaguru ugirwa no gutsinda ibitego bityo bakaba bagomba kubishaka kugira ngo icyizere cyongere kuzamuka mu Banyarwanda ndetse no mu bafana.

Tuyisenge yagize ati “Mu by’ukuri ntabwo dufite ikipe mbi kuko kuva mu izamu, ba myugariro ndetse n’abakinnyi bakina hagati usanga bakina neza ariko gutsinda ibitego kuri ba rutahizamu ni ho dufite ikibazo cyo kubona inshundura; ni ho hakwiye gushyirwa imbaraga nyinshi”.

Muri ba rutahizamu bari mu ikipe y’igihugu bategerejweho ibitego muri Chan harimo Tuyisenge, Ernest Sugira (AS Kigali), Isaie Songa (Police), Djuma Nizeyimana (SC Kiyovu), Dany Usengimana (Police) na Yussuf Habimana (Mukura).

Aba bakinnyi ku rwego mpuzamahanga ntabwo barakora akazi gakomeye, Sugira amaze gutsinda ibitego 5 muri shampiyona, Songa amaze gutsinda ibitego 6, na ho Usengimana yatsinze ibitego 5, Tuyisenge ni we umaze kwigaragaza mu Mavubi aho yatsinze ibitego 5 muri Cecafa Senior Challenge Cup.

Ubu, Amavubi ari mu karuhuko ka Noheli akaba azagaruka mu mwiherero tariki ya 28 Ukuboza.

Yakomeje agira ati “Turi ikipe nziza kandi ikomeye ariko kandi kubigaragaza ni uko tugomba gutsinda ibitego kugira ngo abantu bishime kuko abanyarwanda bakeneye kwishima no kunezerwa.”

Amakipe yemerewe kugera mu Rwanda igihe ashakiye ariko bazatangira kwishingirwa n’abategura CHAN tariki ya 13 Mutarama 2016 kugera tariki ya 9 Gashyantare 2016.

Aho amatsinda azakinira n’aho azacumbika

Itsinda A rizakinira kuri stade Amahoro ririmo u Rwanda bazacumbikirwa muri Golden Tulip Hotel i Nyamata. Gabon izaba muri Hotel Umubano ku Kacyiru, Maroc ibe i Remera muri Grand Legacy mu gihe Cote d’Ivoire izakina n’u Rwanda umukino ufungura izaba muri Lemigo Hotel.

Andi matsinda,irya B ririmo DRC, Ethiopia, Cameroon na Angola bazakinira kuri Stade ya Huye aho Ethiopia izacumbikirwa muri Centre d’Acceuil Mater Boni Consili ku Itaba na ho Angola icumbikirwe muri Galileo. Abasifuzi n’Abayobozi ba CAF bazacumbika muri Four Steps Hotel ku Itaba.

Itsinda C ririmo Tunisia, Guinea, Niger na Nigeria rizakinira kuri ’Kigali Regional Stadium’; ikipe ya Tunisia izaba muri Top Tower ku Kacyiru, Nigeria icumbike muri Hill View mu Kiyovu, Niger muri Gorillas Hotel ya Nyarutarama ibane na Guinea na ho abasifuzi b’iri tsinda bazajya baba muri Galaxy Hotel mu Kiyovu mu gihe abahagarariye CAF bazacumbika muri Serena Hotel.

Itsinda D rizakinira muri Rubavu, rigizwe na Uganda Zimbabwe, Zambia na Mali. Muri iri tsinda Zimbabwe izabana na Mali muri Stipp Hotel, Uganda ibe muri Belvedere na ho Zambia icumbike muri Gorillas. Abasifuzi n’abayobozi ba CAF bo baza bari muri Serena Hotel i Rubavu.

Imikino ibanza

Tariki ya 16 Mutarama 2016 kuri Stade Amahoro

Rwanda vs Cote d’Ivoire: saa cyenda
Gabon vs Morocco: saa kumi n’ebyiri z’umugoroba

Tariki ya 17 Mutarama 2016 kuri Sitade Huye

DR Congo vs Ethiopia: saa cyenda
Angola vs Cameroun: saa kumi n’ebyiri z’umugoroba

Tariki ya 18 Mutarama 2016 kuri Sitade ya Kigali

Tuniziya vs Guinea: saa cyenda
Nigeria vs Niger: saa kumi n’ebyiri z’umugoroba

Tariki ya 19 Mutarama 2016 kuri sitade Umuganda Rubavu

Zimbabwe vs Zambia: saa cyenda
Mali vs Uganda :saa kumi n’ebyiri z’umugoroba

Jacques arahamagrira bagenzi be ba rutahizamu kwikubita agashyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages