Iyi kipe yageze ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup mu 2018 itozwa na Jean-Florent Ikwange Ibengé afatanyije na Raoul Jean-Pierre Shungu uzi cyane umupira wo mu Rwanda kuko yatoje Rayon Sports.

Mbere yo gutangira uyu mwaka Vita Club yamaze gutangariza itangazamakuru ryo muri RDC ko yifuza abakinnyi batatu barimo ba myugariro babiri na rutahizamu umwe.

Binyuze ku munyarwanda ukora akazi ko gushakira abakinnyi amakipe Mupenzi Eto’o, iyi kipe yamaze kubona umwe muri bo kuko yamaze gusinyisha myugariro, Savio Kabugo, umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda wakiniraga Villa Sports Club yo muri Uganda.

Uyu mukinnyi wasinye imyaka ibiri n’igice akagurwa ibihumbi 90 by’amadolari bivugwa ko ashobora gukurikirwa n’abakinnyi babiri b’abanyarwanda mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mpuzamahanga rizafungurwa tariki 1 Mutarama rifungwe tariki 1 Gashyantare 2019.

AS Vita Club irifuza rutahizamu Jacques Tuyisenge umaze imyaka itatu ari mu bayoboye ba rutahizamu muri Shampiyona ya Kenya ngo afatanye na Jean-Marc Makusu Mundele basimburire Etekiama Agiti Taddy (Birori Daddy) wagiye gukina muri Angola mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Nkuko ibinyamakuru birimo Radio Okapi yo muri RDC bibitangaza, biteganyijwe ko mu byumweru bibiri biri imbere AS Vita Club ifashijwe na Mupenzi izatangira ibiganiro na Gor Mahia FC na Rayon Sports zifite amasezerano y’aba bakinnyi.

Mupenzi najyana Rwatubyaye na Tuyisenge muri Vita Club bazaba babaye abakinnyi batatu b’Amavubi agurishije muri uyu mwaka kuko niwe wajyanye Bizimana Djihad muri Waasland-Beveren yo mu Bubiligi.

Abdul Rwatubyaye yatewe imboni muri ya CHAN ahangana na RDC no mu marushanwa ya CAF Confederation Cup yagejeje Rayon Sports muri 1/4
Abdul Rwatubyaye yatewe imboni muri ya CHAN ahangana na RDC no mu marushanwa ya CAF Confederation Cup yagejeje Rayon Sports muri 1/4
Muri Vita Club Kabugo yahawe numero 19
Muri Vita Club Kabugo yahawe numero 19
Nyuma yo gusinyisha Savio Kabugo ngo umunyamabanga wa Vita Club Raphaël Essabe arakurikizaho Rwatubyaye na Tuyisenge
Nyuma yo gusinyisha Savio Kabugo ngo umunyamabanga wa Vita Club Raphaël Essabe arakurikizaho Rwatubyaye na Tuyisenge
Savio Kabugo ari mu bakinnyi basezereye Amavubi mu gushaka itike ya CHAN 2018
Savio Kabugo ari mu bakinnyi basezereye Amavubi mu gushaka itike ya CHAN 2018
Savio Kabugo yafashijwe n'umunyarwanda Mupenzi Eto'o
Savio Kabugo yafashijwe n'umunyarwanda Mupenzi Eto'o
Tuyisenge ari muri ba rutahizamu bigaragaje ubwo u Rwanda rwakinaga na RDC ya Ibenge mu 2016
Tuyisenge ari muri ba rutahizamu bigaragaje ubwo u Rwanda rwakinaga na RDC ya Ibenge mu 2016