Irushanwa rya CAF rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo CAF Confederation Cup yarakomeje mu mpera z’icyumweru dusoje aho ikipe ya Gor Mahia yakiriye Zamalek SC yo mu Misiri kuri Moi International Sports Centre iri mu gace ka Kasarani i Nairobi.
Uyu wari umukino uw’umunsi wa mbere w’amatsinda y’iri rushanwa aho aya makipe yombi ahuriye mu itsinda ‘D’.
Gor Mahia FC ntabwo yari yatangiye neza muri uyu mukino kuko Zamalek SC ariyo yafunguye amazamu ku munota wa karindwi ariko ntibyatinda rutahizamu w’umunyarwanda Jacques Tuyisenge arishyura ku munota wa 25.
Nyuma y’iminota irindwi gusa yongeye guhindukiza umunyezamu wa Zamalek SC ku nshuro ya kabiri ku munota wa 32 byatumye igice cya mbere kirangira Gor Mahia FC bita K’Ogalo iyoboye umukino.
Gor Mahia yatsinze ibindi bitego bibiri mu gice cya kabiri byatsinzwe na Nicholas Kipkurui n’umunyakenya Dennis Oliech, bombi bahawe imipira na Jacques Tuyisenge.
Ibitego by’impozamarira bya Zamalek SC byatsinzwe na Ibrahim Hassan na Tarek Elsaid, umukino urangira ari ibitego 4-3.
Iyi kipe yo muri Kenya kugera ubu iyoboye itsinda ‘D’ n’amanota atatu n’ibitego bibiri izigamye, ikurikiwe na Nasr Athlétique de Hussein Dey yo muri Algeria ifite amanota atatu, izigamye igitego kimwe. Atlético Petróleos de Luanda yo muri Angola iri ku mwanya wa gatatu naho Zamalek SC iri ku mwanya wa nyuma.














Ibitekerezo 0