00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jesus Moloko wa AS Kigali yavuze ku bamushinje gusaba amafaranga Fiston Mayele

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 October 2025 saa 11:56
Yasuwe :

Umukinnyi wa AS Kigali, Jesus Ducapel Moloko, yavuze ko abari kugaragaza ko asigaye asabiriza bagendeye ku mafaranga aherutse guhabwa na Fiston Mayele ari abatamwifuriza ineza, nyamara we yarabikoze asabira bagenzi be b’Abanye-Congo.

Ibi byabaye nyuma y’umukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira 2025, Pyramids FC imaze gutsinda APR FC ibitego bibiri bya Fiston Kalala Mayele.

Umwe mu bari bakurikiye uyu mukinnyi ni Jesus Ducapel Moloko ukinira AS Kigali, wari mu byishimo bidasanzwe byo kongera guhura n’inshuti ye ya kera bahoranye muri Yanga SC yo muri Tanzania.

Umukino urangiye Mayele yahaye umwambaro we Ducapel, ariko nanone uyu mukinnyi ukina muri Shampiyona y’u Rwanda amusanga ku rwambariro ari kumwe na bagenzi be baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mayele yasabwe amafaranga n’aba, akura 200$ mu gakapu yari afite nk’uko bigaragara mu mashusho yafashwe n’umunyamakuru wa RBA, Rugaju Reagan.

Ducapel yashyize umucyo ku cyatumye ahabwa aya mafaranga, agaragaza ko kwari ukorohereza bagenzi be bamusabye ko yababwirira inshuti ye ikabasigira amafaranga.

Ati “Ni inshuti yanjye cyane kuva twatangira gukina. Rero ubwo nari kuri stade hari Abanye-Congo bagenzi banjye bifuzaga amafaranga ku muvandimwe wanjye, bansaba kubafasha. Rero namubwiye icyifuzo cyabo, mbasabira amafaranga.”

“Bamwe bakoresheje ariya mashusho baramparabika kugira ngo bangize isura yanjye. Mu by’ukuri ndamutse nkeneye n’ubufasha bwe sinabumwakira ku karubanda cyangwa muri buriya buryo. Ni inshuti yanjye, azi urwego rwanjye n’ubumuntu mfite.”

Mokolo w’imyaka 27 yakiniye amakipe atandukanye mbere yo kugera muri AS Kigali. Yavuye muri AS Vita Club yo muri RDC mu 2021, yerekeza muri Yanga SC yo muri Tanzania, ahava ajya muri Al Sadaqa na Diyala zo muri Iraq, mbere yo kujya muri ES Mostaganem yo muri Algeria.

Jesus Moloko yavuze ko yasabiye amafaranga bagenzi be Fiston Mayele
Fiston Mayele yahaye umwambaro we Jesus Moloko
Jesus Ducapel Moloko wakiniye Yanga SC ubu akinira AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages