Mu mukino ubanza wabereye i Kigali ku Cyumweru gishize, ku wa 17 Ukwakira 2021, AS Kigali yatsindiwe i Nyamirambo ibitego 2-1.
Ubwo yageraga i Kinshasa ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, AS Kigali yacumbitse muri Leon Hotel isanzwe icumbitsemo Jimmy Gatete uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mpamvu ze bwite ariko zitatangajwe.
Uyu mugabo wigeze kuba rutahizamu ukomeye mu Amavubi, kuri ubu akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarebye imyitozo ya mbere ya AS Kigali yabereye kuri Stade des Martyrs i Kinshasa.
AS Kigali itozwa na Nshimiyimana Eric na Mulisa Jimmy bakinanaga na Jimmy Gatete mu Amavubi yakoze amateka yo gukina Igikombe cya Afurika kimwe rukumbi u Rwanda rwitabiriye mu 2004.
Irimo kandi Mutarambirwa Djabil bakinanye mu Ikipe y’Igihugu, kuri ubu wongerera ingufu abakinnyi ba AS Kigali ndetse na Haruna Niyonzima ugikina.
AS Kigali izajya mu kibuga isabwa gutsinda ariko byibuze yinjije ibitego bibiri cyangwa bitatu mu izamu rya DCMP kugira ngo yizere gukomeza mu ijonjora rya gatatu ribanziriza amatsinda. Bitabaye ibyo, izasezererwa.















Ibitekerezo 0