Amavubi yahagurutse ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 17 Werurwe 2023 yerekeza muri Ethiopia aho azakina umukino wa gicuti n'Ikipe y'Igihugu akomereze muri Bénin gusura Les Guépards tariki 22 Werurwe mu mukino wa gatatu wo mu itsinda L hanyuma agaruke yakirire Bénin i Huye tariki 27 Werurwe 2023.

Mulisa usanzwe ari umutoza wungirije w'Amavubi ntiyajyanye n'Ikipe y'Igihugu kubera amasomo nk'uko yabitangarije IGIHE mu kiganiro kigufi twagiranye.

Yagize ati "Naganiriye n'Umutoza mukuru mubwira ko hari amasomo nkomeje kwiga ya Licence A ya CAF mu gihugu cya Tanzania, iki ni icyiciro cya kabiri cyayo, icya mbere nagikoze mu Ugushyingo 2022."

"Iki cyiciro cya kabiri kizatangira kuwa Mbere tariki 20 Werurwe, kubera ko dukora iminsi 10 navuganye n'Ubuyobozi bw'Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru muri Tanzania, bambwira ko iyo nza kujyana n'Amavubi nari gusiba iminsi ine nkiga itandatu gusa. Ibyo rero byari kugira ingaruka ku manota yanjye."

Yakomeje avuga ko yabisobanuriye abarebwa n'Ikipe y'Igihugu bamwemerera kujya gukomeza amasomo.

Yagize ati "Nafashe umwanya mbiganiriza umutoza mukuru Carlos Ferrer na we ambwira ko yaciye mu bihe nk'ibyo ambwira ko najya gukomeza amasomo nkazagaruka ngakomeza akazi. Nabiganirije na none ubuyobozi bwa FERWAFA by'umwihariko Umunyamabanga wayo Muhire Henry arabyumva, bampa uburenganzira bwo kugenda."

Abajijwe niba kuba nta masezerano arahabwa nk'Umutoza w'Ikipe y'igihugu ntaho bihuriye no kutajyana n'Amavubi, Mulisa yagize ati "Oya ntaho bihuriye kuko n'ubusanzwe nakoraga akazi ntayo mfite."

Biteganyijwe ko ku wa Mbere tariki 20 Werurwe, ari bwo Mulisa azahaguruka mu Rwanda yerekeza i Dar-Es-Salaam gutangira icyiciro cya kabiri cy'amasomo ya Licence A azamara iminsi 10.

Jimmy Mulisa yakiniye Ikipe y'Igihugu Amavubi hagati y'umwaka wa 2003 na 2009, yatoje amakipe atandukanye arimo Amavubi nk'Umutoza wungirije, APR FC, Sunrise FC na AS Kigali.

Amavubi yageze Adis Abeba mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023 aho azakina umukino wa gicuti na Ethiopie uteganyijwe ku Cyumweru, saa kumi za tariki 19 Werurwe 2023.

U Rwanda rukomeje kwitegura imikino ibiri y’umunsi wa gatatu n’uwa kane rufitanye na Bénin mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu 2024.

Umukino ubanza uteganyijwe tariki 22 Werurwe 2023 muri Bénin, nyuma y’icyumweru hakazakinwa uwo kwishyura tariki 27 Werurwe 2023 uzabera mu Karere ka Huye.

Aya makipe ari mu itsinda L, aho u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n’inota rimwe, Bénin iri ku mwanya wa nyuma nta nota ifite. Ikipe iyoboye iri tsinda ni Sénégal ifite amanota atandatu na Mozambique ifite ane.

Abakinnyi 26 Amavubi yahagurukanye

Abanyezamu: Ntwali Fiacre (AS Kigali) na Ishimwe Pierre (APR FC)

Mu bakina inyuma ni Mutsinzi Ange (FK Jerv), Omborenga Fitina (APR FC), Serumogo Ally (Kiyovu Sports), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Ganijuru Elie (Rayon Sports), Ishimwe Christian (APR FC), Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports), Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports), Manzi Thierry (AS Kigali) na Niyigena Clement (APR FC)

Abakina hagati: Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Yarmouk) Niyonzima Ally (Bumamuru), Mugisha Bonheur (APR FC), Rubanguka Steve (FC Zimbru), Rafael York (Gefle), Hakim Sahabo (Lille U19) na Iraguha Hadji (Rayon Sports)

Abataha izamu ni Muhozi Fred (Kiyovu Sports), Mugisha Gilbert (APR FC), Meddie Kagere (Singida Big Stars), Mugenzi Bienvenue (Kiyovu Sports), Bizimana Yannick (APR FC) na Habimana Glen (Victoria Rosport)

Umutoza Jimmy Mulisausanzwe yungirije Carlos Ferrer mu Amavubi ntazajyana na yo muri Benin kook age gukomeza amasomo ya Licence A ya CAF
Umutoza Jimmy Mulisausanzwe yungirije Carlos Ferrer mu Amavubi ntazajyana na yo muri Benin kook age gukomeza amasomo ya Licence A ya CAF
Umutoza mukuru w'Amavubi, Carlos Alós Ferrer azatoza imikino ibiri ya Benin adafite Umutoza wungirije Jimmy Mulisa
Umutoza mukuru w'Amavubi, Carlos Alós Ferrer azatoza imikino ibiri ya Benin adafite Umutoza wungirije Jimmy Mulisa
Urutonde w'Amavubi azakina umukino wa gicuti na Ethiopia n'ibiri na Bénin
Urutonde w'Amavubi azakina umukino wa gicuti na Ethiopia n'ibiri na Bénin