Ubuyobozi bwa AS Kigali FC bukomeje gukora impinduka bucece. Nyuma yo gutakaza abakinnyi barimo Hakizimana Muhadjiri, iyi kipe yungutse abandi n’umutoza.
Mulisa utari ufite ikipe, yamaze guhabwa akazi ko kungiriza Nshimiyimana Eric mu gihe kingana n’umwaka.
Ni nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika ‘CAF’ isabye amakipe azakina amarushanwa yayo ko agomba kugira abatoza bungirije bafite Licence B.
Mulisa Jimmy yabwiye IGIHE ati "Ni ukuri. Namaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali FC. Nzaba nungirije Nshimiyimana Eric."
Umwungiriza wari usanzwe muri AS Kigali FC, Mutarambirwa Djabil azagumana akazi ke ariko we ntabwo afite Licence B CAF isabwa mu marushanwa ya CAF Confederation Cup iyi kipe izitabira.
Amakuru IGIHE yamenye, ni uko akazi Mulisa yahawe katazabangamira ibyo yari asanzwemo byo gutoza abakiri bato mu Irerero rye ryitwa Umuri FA.
Mulisa yatoje amakipe arimo Sunrise FC yahereyemo bwa mbere, ajya muri APR FC yanahesheje igikombe cy’Amahoro, aba umutoza wungirije mu Kipe y’Igihugu ‘Amavubi‘, anaba umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi (U23).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!