00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jimmy Mulisa yisubiyeho asubiza Ngabo Albert igitambaro cya kapiteni

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 20 January 2017 saa 12:35
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa yari yatangaje ko yahinduye kapiteni w’iyi kipe igitambaro cyamburwa Ngabo Albert gihabwa Rusheshangoga Michel ariko kuri uyu wa Gatanu yongeye gutangaza ko Ngabo akiri umuyobozi wa bagenzi be ahubwo azungirizwa na Rusheshangoga.

Ngabonziza uzwi nka Ngabo yabaye kapiteni wa APR FC asimbuye Nshutinamagara Ismail “Kodo” wayivuyemo uyu mwaka akerekeza muri AS Kigali.

Kubera Ngabo atabona umwanya ubanza mu kibuga, igitambaro cyakundaga kuba cyambawe na Usengimana Faustin agasimburana na Rugwiro Herve bose bakina inyuma mu bwugarizi.

Bitunguranye mu gihe iyi kipe yitegura umukino ukomeye igomba gukina na Rayon Sports kuwa Gatandatu, Jimmy Mulisa yari yatangaje ko Ngabo atakiri kapiteni ahubwo igitambaro kizajya cyambarwa na Rusheshangoga Michel ariko kuri uyu wa Gatanu nyuma y’imyitozo i Shyorongi uyu mutoza yatangarije IGIHE ko Ngabo azagumana uyu mwanya ahubwo akungirizwa na Rusheshangoga.

Ati “Sinzi impamvu abantu barimo kuvuga ngo nahinduye kapiteni, Ngabo aracyari kapiteni ahubwo yungirijwe na Michel (Rusheshangoga)”.

Abajijwe impamvu yakuyeho Usengimana na Rugwiro bari basanzwe ari aba kapiteni bungirije, yavuze ko mu gihe amaranye n’iyi kipe yabonye Rusheshangoga ari umukinnyi ushoboye kuyobora bagenzi be, witwara neza mu kibuga kandi utagirana n’abandi ikibazo.

Mu myitozo ya nyuma iyi kipe yakoze kuva saa yine ikarangira saa tanu ibanziriza umukino nyir’izina, Mulisa yibanze ahanini kwigisha abakinnyi gutera mu izamu.

Mulisa yavuze ko ikipe ye yiteguye neza, abakinnyi bose bameze neza bazagera i Kigali kuwa Gatandatu mbere y’amasaha make kugira ngo bajye mu kibuga.

Ku bakinnyi yasezereye mu myitozo barimo Habyarimana Innocent na Ngandu Omar, Mulisa yavuze ko ari uko yabonye batari ku rwego rwo gukina umukino wa Rayon Sports nubwo yemeza ko nta kibazo nk’imvune cyangwa ubundi burwayi bari bafite.

Abafana baba bicaye hejuru y'umukingo
Jimmy Mulisa akurikirana uko Nkinzingabo Fiston akora imyitozo
Jimmy Mulisa yisubiyeho asubiza igitambaro Ngabo Albert yari yakuye ku mwanya wa Kapiteni
Ni ikibuga gifite ubwatsi bwiza
Mwiseneza Djamal acenga bagenzi be mu myitozo mbere yo guhura na Rayon Sport
Rusheshangoga yagizwe Kapiteni wungirije igitambaro gisubizwa Ngabo Albert
APR FC yigeze gukorera imyitozo ku kibuga cya Shyorongi
Rutahizamu Twizerimana Onesme wakize imvune ashobora kugaragara muri uyu mukino
Imodoka abakinnyi ba PR FC bagiyemo mu myitozo i Shyorongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages