Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ukuboza 2018 nibwo uyu rutahizamu Rayon Sports yavanye muri Sousa Esporte Clube yo muri Brésil yabonye ibyangombwa bitangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwemerera abanyamahanga gukorera mu Rwanda.

Yahawe iki cyangombwa avuye mu myitozo ibanziriza iya nyuma ikipe ye yakoze yitegura umukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ bazahanganamo na AS Kigali ku Cyumweru tariki 9 Ukuboza 2018 saa 15:30 kuri Stade ya Kigali.

Umutoza we Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yabwiye IGIHE ko uyu mukinnyi abonye ibyangombwa byuzuye bimwemerera gukina shampiyona y’u Rwanda yazamushyira mu bakinnyi 18 azakoresha ku Cyumweru.

Ati “Ni rutahizamu mwiza. Sinari nsanzwe muzi ariko nakunze uburyo bwe bw’imikinire n’inyota y’igitego ahorana. Ni umukinnyi w’umuhanga ariko ugikeneye gukora cyane kuko aracyabura imbaraga z’umubiri kuko yari amaze iminsi adakora. Bishobotse akabona ibyangombwa byose nazamukoresha mu mukino wa AS Kigali nta kabuza.”

Da Silva yabonye icyangombwa kimwemerera gukorera mu Rwanda (work permit) ariko ntabwo arabona icyangombwa cya FERWAFA kimwemerera gukina shampiyona y’u Rwanda kuko ikipe yavuyemo itaramurekura muri ‘system’ ya FIFA ikoreshwa mu guhererekanya abakinnyi (FIFA International market system) ariko biteganyijwe ko bikorwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

Iyi myitozo Rayon Sports yakoreye ku kibuga cy’umuterankunga wayo ‘Skol Brewery Ltd’ mu Nzove yitabiriwe n’abandi bakinnyi bose harimo n’abatemerewe gukina uyu mukino nka Bimenyimana Bonfils Caleb wahanwe na FERWAFA na Donkor Prosper Kuka wujuje amakarita atatu y’umuhondo.

Da Silva na Donkor ni abanyamahanga babiri muri bane iyi kipe ifite
Da Silva na Donkor ni abanyamahanga babiri muri bane iyi kipe ifite
Da Silva ntabwo yoroherwa no kuganira na bagenzi be
Da Silva ntabwo yoroherwa no kuganira na bagenzi be
Tuyishimire Eric na Jonathan Da Silva bagiye kujya bakinana
Tuyishimire Eric na Jonathan Da Silva bagiye kujya bakinana
Bimenyimana Bonfils Caleb wahanwe na FERWAFA yakoranye imyitozo na bagenzi be nubwo atazakina
Bimenyimana Bonfils Caleb wahanwe na FERWAFA yakoranye imyitozo na bagenzi be nubwo atazakina
Da Silva yabonye icyangombwa kimwemerera gukorera mu Rwanda
Da Silva yabonye icyangombwa kimwemerera gukorera mu Rwanda
Abdul Rwatubyaye mu mwenda mushya w'imyitozo
Abdul Rwatubyaye mu mwenda mushya w'imyitozo
Fabrice Mugheni akomeje imyitozo nyuma yo kudahirwa n'umukino wa mbere yakiniye Rayon Sports
Fabrice Mugheni akomeje imyitozo nyuma yo kudahirwa n'umukino wa mbere yakiniye Rayon Sports
Mu myitozo naho hasaba imbaraga
Mu myitozo naho hasaba imbaraga
Iradukunda Eric bita Radu aritegura guhangana na AS Kigali yakiniraga umwaka ushize
Iradukunda Eric bita Radu aritegura guhangana na AS Kigali yakiniraga umwaka ushize
Manishimwe Djabel, Bashunga Abouba na bagenzi babo bumva inama z'umutoza
Manishimwe Djabel, Bashunga Abouba na bagenzi babo bumva inama z'umutoza
Mbere yo gutangira imyitozo, abatoza babanje kuganiriza Eric Rutanga na Manzi Thierry
Mbere yo gutangira imyitozo, abatoza babanje kuganiriza Eric Rutanga na Manzi Thierry
Mugisha François ntaremererwa gukorana imyitozo n'abandi kubera ikibazo cy'urutugu
Mugisha François ntaremererwa gukorana imyitozo n'abandi kubera ikibazo cy'urutugu
Yannick Mukunzi aritegura gukina imikino ya nyuma muri Rayon Sports, mbere yo kwerekeza muri Suède muri Mutarama
Yannick Mukunzi aritegura gukina imikino ya nyuma muri Rayon Sports, mbere yo kwerekeza muri Suède muri Mutarama
Mu myitozo aba ari urugamba rwo guhatanira kubanza mu kibuga
Mu myitozo aba ari urugamba rwo guhatanira kubanza mu kibuga
Rutahizamu mushya wa Rayon Sports Jonathan Da Silva yabonye ibyangombwa bimwemerera gukorera mu gihugu
Rutahizamu mushya wa Rayon Sports Jonathan Da Silva yabonye ibyangombwa bimwemerera gukorera mu gihugu
Umutoza Robertinho yishimiye urwego Da Silva ariho
Umutoza Robertinho yishimiye urwego Da Silva ariho
Yannick Mukunzi na Fabrice Mugheni nibo bazakinana mu kibuga hagati
Yannick Mukunzi na Fabrice Mugheni nibo bazakinana mu kibuga hagati
Yari imyitozo y'imbaraga
Yari imyitozo y'imbaraga