00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Josh-Duc Nteziryayo yabazwe imvune y’ivi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 29 January 2026 saa 09:15
Yasuwe :

Umunyarwanda Josh-Duc Nteziryayo wari umaze ukwezi kumwe azamuwe mu ikipe nkuru Club de Foot Montréal, yahise agira imvune gusa yemeje ko yabazwe kandi byagenze neza.

Mu cyumweru gishize ni bwo Nteziryayo yari mu myitozo mu ikipe ye, agongana na mugenzi we avunika mu ivi byasabye ko abanza kwitabwaho n’abaganga kugira ngo asubire mu kibuga.

Mu butumwa uyu mukinnyi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama 2026, yavuze ko yavuwe neza kandi azasubira mu kibuga vuba. Ati “Kubagwa byagenze neza, akazi ni bwo gatangiye.”

Umubyeyi we, Iradukunda Liliane, yavuze ko umuhungu we “Afite ibyiyumviro bidasanzwe, ariko arakomeye kandi afite icyizere cy’uko byose bizagenda neza akagaruka ari mwiza kurushaho.”

Nteziryayo yasinye amasezerano yemewe muri CF Montréal nyuma yo kugira imyaka 17, mu Ugushyingo 2025. Afatwa nk’umwana w’ikipe kuva yayigeramo mu 2018, dore ko mu Mujyi wa Montréal ari ho yakuriye.

Amaze guhagararira Ikipe y’Igihugu y’Abataregeje imyaka 17 ya Canada inshuro ebyiri, ndetse mu mpera z’umwaka ushize akaba yari kumwe na yo mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 muri Qatar.

Inshuro nyinshi umubyeyi we akunze kugaragaza ko yifuza ko umunsi umwe yazakinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, nubwo Canada na yo imuhozaho ijisho.

Josh-Duc Nteziryayo yabazwe mu ivi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages