Mu cyumweru gishize ni bwo Nteziryayo yari mu myitozo mu ikipe ye, agongana na mugenzi we avunika mu ivi byasabye ko abanza kwitabwaho n’abaganga kugira ngo asubire mu kibuga.
Mu butumwa uyu mukinnyi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama 2026, yavuze ko yavuwe neza kandi azasubira mu kibuga vuba. Ati “Kubagwa byagenze neza, akazi ni bwo gatangiye.”
Umubyeyi we, Iradukunda Liliane, yavuze ko umuhungu we “Afite ibyiyumviro bidasanzwe, ariko arakomeye kandi afite icyizere cy’uko byose bizagenda neza akagaruka ari mwiza kurushaho.”
Nteziryayo yasinye amasezerano yemewe muri CF Montréal nyuma yo kugira imyaka 17, mu Ugushyingo 2025. Afatwa nk’umwana w’ikipe kuva yayigeramo mu 2018, dore ko mu Mujyi wa Montréal ari ho yakuriye.
Amaze guhagararira Ikipe y’Igihugu y’Abataregeje imyaka 17 ya Canada inshuro ebyiri, ndetse mu mpera z’umwaka ushize akaba yari kumwe na yo mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 muri Qatar.
Inshuro nyinshi umubyeyi we akunze kugaragaza ko yifuza ko umunsi umwe yazakinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, nubwo Canada na yo imuhozaho ijisho.
À juste un mois de sa signature de JOUEUR PROFESSIONNEL DE FOOTBALL sa première blessure assez grave pr une opération.
Il traversera toute la gamme d'émotions mais JOSH reste solide et très confiant que TOUT se passera bien pour REVENIR en sa plus grande forme.Bravo CHAMPION pic.twitter.com/AJBbc6CZRD
— Iradukunda liliane (@liraduku) January 29, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!