Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryashyize imbaraga mu guhamagara abakinnyi bakina hanze y’igihugu by’umwihariko muri shampiyona zikomeye ku Isi.
Bamwe mu bahamagawe kugeza ubu ni Mickels Joy Slayd na Mickels Joy Lance b’impanga, bakagira na murumuna wabo Mickels Leroy Jacques, bavuka kuri Se w’Umunyarwanda, Mickels Jacques Akilimali.
Mu butumwa Mickels Joy Slayd yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yagaragaje ko we n’abavandimwe be bahoze bifuza kuzakinira Amavubi.
Yagize ati “Ndibuka kera twajyaga twicara imbere ya televiziyo njye n’abavandimwe banjye tukiri bato dufite inzozi. Icyo gihe twabwiranaga ko umunsi umwe tuzakinira igihugu cyacu.”
“Buri mukinnyi w’umupira w’amaguru wese ku Isi, nta kintu cyiza kimubaho nko guhagararira igihugu cye. Mu minsi mike twarahamagawe, duterwa ishema ryo guhamagarwa mu Rwanda, twakiranywe urukundo, natwe tuzabitura.”
Joy Slayd yongeyeho ko inyiturano bayitanga mu kibuga kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026, ubwo baza kuba bahura na Grenada kuri Stade Amahoro, Saa Tatu z’Ijoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!