Ibi ni bimwe mu byo uyu mukinnyi yatangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Gicurasi 2024, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu kiganiro kibanziriza umukino wa nyuma wa UEFA Champions League.
Uyu rutahizamu w’Umwongereza yavuze ko buri wese wabona amahirwe yo gukinana n’uyu Mufaransa atayirengagiza.
Ati “Si njye uhitamo ikipe cyangwa ngo nemeze uko abakinnyi bahindura amakipe, ariko mbega umukinnyi? Ni nde utakwifuza gukinana n’umukinnyi mwiza nkawe?”
“Ntabwo nshaka kumwongerera igitutu muri ibi bihe, ndabizi buriya ibyo arimo biragoye kuko buri wese aba yifuza kumuvugaho, ariko gukinana ntako bizaba bisa.”
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yamaze gusezera kuri PSG ndetse byitezwe ko nta gihindutse mu mwaka utaha azakina muri Real Madrid yo muri Espagne aho yamaze ko kumvikana nayo.
Umunsi azagera muri Real Madrid ni imwe mu makipe azaba afite ubusatirizi bukomeye kuko azafatanya na Bellingham ndetse na Vinicius Junior.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!