00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jürgen Klopp yanze gutoza Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 12 July 2024 saa 10:38
Yasuwe :

Jürgen Klopp wahoze ari umutoza wa Liverpool yanze ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwo gutoza Ikipe y’Igihugu yayo nyuma yo kwirukana Gregg Berhalter.

Mu mpera z’umwaka ushize w’imikino nibwo Klopp yatangaje ko atazakomeza gutoza Liverpool kandi amahitamo ye ashingiye ku kujya mu karuhuko akaba ahagaritse aka kazi.

Ibyo ariko ntibyabujije amwe mu makipe y’igihugu n’andi asanzwe kumwifuza kugira ngo akomereze izo nshingano ahandi ariko we agakomeza gutsimbarara ku mwanzuro we.

Nk’uko ikinyamakuru The Athletic cyabyanditse, uyu mugabo yegerewe n’abayobozi b’Ishyirahamwe rya Ruhago muri America (USSF), kugira ngo bumwumvishe ko yabatoreza ikipe.

Ntacyo byatanze kuko Klopp w’imyaka 57 yatesheje agaciro ubusabe bwabo akavuga ko acyifuza kuruhuka ndetse nta gahunda aragira yo kuba yasubukura akazi k’ubutoza.

Intego ya USSF kwari ukugira ngo uyu mugabo ukomoka mu Budage azabafashe gutegura Ikipe y’Igihugu izabashe kwitegura neza imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera ku butaka bwayo, Mexique na Canada.

Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse gusezererwa mu matsinda ya Copa America ndetse ihita inirukana umutoza Gregg Berhalter wari uyimaranye umwaka umwe.

Jürgen Klopp nta kipe yifuza gutoza mu gihe cya vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages