00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jurriën Timber wa Arsenal yageze mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 14 December 2023 saa 08:41
Yasuwe :

Myugariro w’Umuholandi, Jurriën David Norman Timber ukinira Arsenal yo mu Bwongereza, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Ukuboza binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda n’iyi kipe yo muri Premier League.

Timber w’imyaka 22, ntabwo ari gukina muri iyi minsi kubera imvune yagize muri Kanama ubwo yakiniraga Arsenal umukino we wa mbere muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza.

Umutoza Mikel Arteta, aherutse kuvuga ko uyu mukinnyi ari kurwana no gukiruka imvune, ariko azamara igihe kirekire adakina.

Ati "Ameze neza. Ari kunyura mu mvune ikomeye ariko urwego ageze aho ubu, ari kumera neza. Uburyo akora buri munsi burahagije kureba. Haracyari igihe kirekire tutamufite."

Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo Timber yavuye muri Ajax, aguzwe na Arsenal kuri miliyoni 38.5£.

Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Ukuboza, ahura n’abana bakina umupira w’amaguru, abafana ndetse n’abanyamakuru kuri Kigali Pelé Stadium.

Muri Gicurasi 2018 ni bwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye na Arsenal FC, bugamije kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’imyenda yayo.

Myugariro wa Arsenal, Jurriën Timber yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2023
Saa 08:04 ni bwo Timber yasohotse mu Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
Myugariro wa Arsenal yaganiriye gato n'abanyamakuru
Mu bazanye na Jurriën Timber harimo umukunzi we
Imodoka yakuye Jurriën Timber ku kibuga cy'indege i Kanombe
Timber yaguzwe na Arsenal muri Nyakanga uyu mwaka

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages