Iki kibuga giherereye i Rugende mu Karere ka Gasabo, kiri mu gishanga ku buryo iyo imvura iguye kirekamo amazi ku buryo bigoye gukinirwamo.

Ubwo IGIHE yasuraga Addax FC mu myitozo, iyi kipe yakoreraga mu ruhande rw’ikibuga rwumutse mu gihe mu rundi ruhande hari haretse amazi ndetse bigaragara ko atemereraga umupira gutembera neza.

Iruhande rw’umurongo uzengurutse ikibuga hacukuye umuferege ugikikije ushobora gutemberamo amazi mu gihe yabaye menshi, iyo imvura yaguye umupira ukarenga uregama mu mazi, abakinnyi iyo basoje imyitozo cyangwa imikino ni naho bahanagurira inkweto zabo n’ibindi bikoresho mbere y’uko bataha.

Aganira na IGIHE, Mvukiyehe Juvénal uyobora Addax FC yavuze ko ku bwumvikane n’andi makipe bagihuriraho ya Gasabo United na Aspor FC, ateganya gutunganya iki kibuga kikaba cyagera ku rwego rwiza rwo gukinirwaho umupira w’amaguru.

Ati "Yego, ikibuga ntabwo kimeze neza. Ni bwo tugitangira Shampiyona gusa tugiye kuganira n’amakipe tugihuriraho turebe uko twagitunganya kuko si icyacu twenyine. Hagomba kubanza kubaho ibiganiro.”

Mvukiyehe ufite imishinga migari yo kugira Addax FC ikipe ikomeye, arifuza ko ikibuga cya Rugende cyazajya ku rwego rwisumbuye kikajya cyakira imikino y’Icyiciro cya Mbere igihe iyi kipe ye izaba izamutse.

Addax FC kandi ifite ibibazo by’abakinnyi batarabona ibyangombwa byo gukina mu Rwanda kuko kuri ubu iri gukinisha abagera kuri 18 yandikishije mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe abandi bane b’abanyamahanga bategereje ibyangombwa bibemerera gukina mu Rwanda.

Aba banyamahanga barimo Abanye-Congo babiri barimo na Jennie, umuvandimwe wa Bokota Labama, Umunya-Tanzania umwe n’Umurundi umwe.

Mu mikino itatu imaze gukinwa muri Shampiyo y’Icyiciro cya kabiri, Addax yakinishaga abakinnyi 18 b’Abanyarwanda gusa, yatsinze umwe inganya ibiri, itsindwa undi umwe.

Aba bakinnyi abenshi muri bo baguzwe habura iminsi mike ngo isoko ryo mu mpeshyi rifunge, byatumye batabonera ibyangombwa ku gihe. Perezida w’iyi kipe, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko bari kugerageza ngo barebe inzira zose zoshoboka ku buryo byaboneka hadategerejwe muri Mutarama 2024 ubwo isoko rizaba ryongeye gufungura.

Addax FC yaguze abakinnyi benshi nyuma yo kugurwa na Mvukiyehe Juvénal washyizwe ku ruhande muri Kiyovu Sports, yagumanye abakinnyi babiri gusa mu bari basanzwe bahari ikitwa Rugende FC ndetse yongera amaraso mashya mu batoza, iha akazi Bokota Labama Bovick wabiciye muri Rayon Sports, APR FC, Ikipe y’Igihugu "Amavubi", nk’Umutoza wungirije.

Mu bakinnyi bafite amazina mu Cyiciro cya Mbere bari muri Addax FC barimo Nyirinkindi Saleh waciye mu makipe nka APR FC, Mukura VS, Kiyovu Sports, Etincelles FC na Musanze FC, Songa Isaïe wakiniye Rayon Sports, Police FC na Etincelles FC n'Amavubi, Mpozembizi Mohammed wakiniye Musanze FC, Police FC, Sunrise FC n'Ikipe y'Iguhugu "Amavubi". hari kandi Niyonkuru Vivien wamenyekanye cyane muri Musanze FC, akaba ari na we Kapiteni wa Addax FC.

Hari kandi Niyibizi Emmanuel ‘Kibungo’ wakiniye Rayon Sports, Etoile de l’Est na Muhazi United n'Umunyezamu Iratugenera Edouard wamenyekanye muri Mukura VS na Etoile de l'Est.

Abajijwe niba gukinisha ikipe ifite aya mazina mu Cyiciro cya Kabiri bitamushyira ku gitutu cyo kuba agomba kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere uyu mwaka, Umutoza Mukuru wa Addax FC, Ndemeye Jean Louis ’Fils’, yavuze ko ibi biba ku batoza batakinnye umupira w’amaguru.

Ati ”Ibi bikunda kuba ku batoza batakinnye umupira w’amaguru, nanjye icyo cyiciro cya mbere nagikinnyemo nisanisha na bo tukabana, abakina mu byiciro bitandukanye bose mbafata kimwe. Icya mbere ni ugutoza abakinnyi guhumeka umwuka umwe, kugira intego no kubumvisha ko babishoboye.”

Abajijwe ku kugirwa Umutoza Wungirije kwa Bokota Labama ndetse n'imikoranire yabo, Ndemeye yavuze ko ari we wamwihitiyemo kuko kwizanira abungiriza biri mu masezerano ye.

Ati “Ni njye wabishatse kuko mu masezerano yanjye harimo kwishakira abungiriza, Bokota yari inshuti yanjye kuva na mbere dukinana mu Cyiciro cya Mbere, nyuma y’aho mbona aranyandikiye mubaza aho aba ambwira ko ari gutoza mu Cyiciro cya Kabiri i Bukavu, ansaba ko ashaka kuza mu Rwanda haba gukora amahugurwa no gukomeza kuhatoza. Nanjye mbisaba ubuyobozi burabinyemerera ndamuzana.”

Mu mukino uheruka w'Umunsi wa Kane wa Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri, Addax FC yatsindiwe mu rugo na La Jeuneusse FC igitego 1-0 ku Cyumweru, tariki 26 Ugushyingo 2026.

Abakinnyi ba Addax bakorera imyitozo muri iki kibuga nubwo kigoye gukinirwamo kubera imiterere yacyo
Abakinnyi ba Addax bakorera imyitozo muri iki kibuga nubwo kigoye gukinirwamo kubera imiterere yacyo
Mvukiyehe Juvénal agiye gukora ikibuga cya Rugende kiri mu gishanga, gikinirwaho na Addax FC aherutse kugura
Mvukiyehe Juvénal agiye gukora ikibuga cya Rugende kiri mu gishanga, gikinirwaho na Addax FC aherutse kugura
Umutoza wungirije wa Rugende FC, Bokota Labama Bovick yereka abakinnyi be uko bagomba gutanga imipira ibyara ibitego
Umutoza wungirije wa Rugende FC, Bokota Labama Bovick yereka abakinnyi be uko bagomba gutanga imipira ibyara ibitego
Bokota Labama yamenyekanye cyane mu Rwanda mu makipe nka Rayon Sports, APR FC na Musanze FC ndetse no mu Ikipe  y'Igihugu, Amavubi
Bokota Labama yamenyekanye cyane mu Rwanda mu makipe nka Rayon Sports, APR FC na Musanze FC ndetse no mu Ikipe y'Igihugu, Amavubi
Umutoza Mukuru wa Addax FC, Ndemeye Jean Louis 'Fils' mu myitozo
Umutoza Mukuru wa Addax FC, Ndemeye Jean Louis 'Fils' mu myitozo
Umutoza wungirije wa Addax FC, Bokota Labama yereka umwe mu Banye-Congo batarabna ibyangombwa byo gukina mu Rwanda, uko akwiye gutera umupira ugana imbere y'izamu
Umutoza wungirije wa Addax FC, Bokota Labama yereka umwe mu Banye-Congo batarabna ibyangombwa byo gukina mu Rwanda, uko akwiye gutera umupira ugana imbere y'izamu
Rutahizamu Songa Isaïe wamenyekanye cyane mu makipe nka Rayon Sports, Police FC, Kiyovu Sports, Etincelles FC, Musanze FC, Etoile de l'Est n'Ikipe y'Igihugu, Amavubi ari muri Addax FC yo mu Cyiciro cya kabiri ifite intego zo kuzamuka mu cya mbere umwaka utaha

Myugariro w'iburyo Mpozembizi Mohammed wamenyekanye mu makipe ka Musanze FC, Police FC na Sunrise FC n'Ikipe y'Igihugu Amavubi agenzura umupira mu myitozo ya Addax FC ari gukinira muri uyu mwaka w'imikino

Abatoza ba Addax FC, Ndemeye Jean Louis 'Fils' (iburyo) na Bokota Labama Bovick (ibumoso) mu myitozo y'ikipe
Abatoza ba Addax FC, Ndemeye Jean Louis 'Fils' (iburyo) na Bokota Labama Bovick (ibumoso) mu myitozo y'ikipe
Nyirinkindi Saleh ukina ku mpande afasha abataha izamu, wamenyekanye mu makipe nka APR FC, Kiyovu Sports, Mukura VS, Etincelles FC na Musanze FC, yerekeje muri Addax FC mu ntangiriro z'uyu mwaka w'imikino

Ikibuga cya Rugende gikikijwe n'umugende w'amazi iyo bateye umupira ukakirenga umanukiramo
Ikibuga cya Rugende gikikijwe n'umugende w'amazi iyo bateye umupira ukakirenga umanukiramo
Iki kibuga giherereye mu gishanga ku buryo iyo imvura yaguye cyuzura amazi kugikiniramo bikaba ingorabahizi
Iki kibuga giherereye mu gishanga ku buryo iyo imvura yaguye cyuzura amazi kugikiniramo bikaba ingorabahizi
Abakinnyi ba Addax FC b'abanyamahanga barimo n'umuvandimwe w'Umutoza Bokota Labama (wambaye ingofero) bicaye iruhande rw'ikibuga bakurikiye imyitozo mu gihe bo batarabona ibyangombwa bibemerera gukina mu Rwanda

Umukinnyi wa Addax FC atoragura umupira mu mugende w'amazi ukikije ikibuga cya Rugende
Umukinnyi wa Addax FC atoragura umupira mu mugende w'amazi ukikije ikibuga cya Rugende
Umutoza mukuru wa Addax FC, Ndemeye Jean Louis 'Fils' atera penaliti mu myitozo
Umutoza mukuru wa Addax FC, Ndemeye Jean Louis 'Fils' atera penaliti mu myitozo
Umunyezamu wa Addax FC afata umupira mu myitozo
Umunyezamu wa Addax FC afata umupira mu myitozo
Umutoza wungirije wa Addax FC, Bokota Labama atera penaliti mu myitozo y'iyi Kipe
Umutoza wungirije wa Addax FC, Bokota Labama atera penaliti mu myitozo y'iyi Kipe
Umunyezamu Iratugenera Edouard wamenyekanye cyane muri Mukura VS ari gukora imyitozo muri Addax FC mu gihe ategereje gusinya amasezerano
Umunyezamu Iratugenera Edouard wamenyekanye cyane muri Mukura VS ari gukora imyitozo muri Addax FC mu gihe ategereje gusinya amasezerano
Nyuma y'imyitozo, Umutoza Bokota Labama Bovick aha inama abakinnyi be iruhande hari Umutoza Mukuru, Ndemeye Jean Louis 'Fils'
Nyuma y'imyitozo, Umutoza Bokota Labama Bovick aha inama abakinnyi be iruhande hari Umutoza Mukuru, Ndemeye Jean Louis 'Fils'
Isura y'ikibuga cya Rugende mu gihe cy'imvura
Isura y'ikibuga cya Rugende mu gihe cy'imvura
Iki ni ikibuga cya Rugende gikinirwaho n'amakipe atatu yo mu Cyiciro cya Kabiri ari yo Addax FC, Gasabo United na Aspor FC
Iki ni ikibuga cya Rugende gikinirwaho n'amakipe atatu yo mu Cyiciro cya Kabiri ari yo Addax FC, Gasabo United na Aspor FC
Mvukiyehe Juvénal uherutse gushyirwa ku ruhande na Kiyovu Sports, yaguze Rugende FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, akayihindurira izina ikitwa Addax FC, agiye gutunganya ikibuga cya Rugende gisanzwe gikinirwaho n'amakipe atatu

Amafoto: Ntare Julius