00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Visi Perezida wa Kiyovu Sports yasobanuye uko Juvénal yashatse kwishyurwa habiri

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 3 January 2024 saa 11:24
Yasuwe :

Visi Perezida wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Adbul Karim yavuze ko Mvukiyehe Juvénal wahoze ari Perezda wa Kiyovu Sports Limited ashaka kwishyurwa habiri nyuma yo kumurega muri RIB amushinja sheki itazigamiye ya miliyoni 61 Frw.

Mbonyumuvunyi ntiyumva uko Mvukiyehe yaba yaramureze kandi nyamara yarishyuwe aya mafaranga igihe yari akiri muri Kiyovu Sports ndetse bikibagirana, akabigarura ubwo uyu Visi Perezida wa Kiyovu Sports yari yagiriye urugendo ku mugabane w’u Burayi na Aziya hamwe n’umuryango we.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE nyuma yo kwitaba RIB, Mbonyumuvunyi yavuze ko hari muri Mutarama umwaka ushize ubwo Mvukiyehe yabwiraga abayobozi ba Kiyovu Sports [Perezida w’Umuryango, Ndorimana Jean Francois Regis ‘General’ na Visi Perezida Ushinzwe umutungo n’amategeko, Mbonyumuvunyi Abdul Karim] maze na bo bakamwemerera ko bazayishyurwa igihe azaboneka ndetse ntibyatinze kuko byatwaye iminsi itatu gusa.

Yagize ati” Tariki 8 Mutarama umwaka ushize twakoze inama yemeza ubwegure bwa Mvukiyehe Juvenal ari na bwo Ndorimana Jean François Regis yahise amusimbura nanjye ntorerwa umwanya wa Visi Perezida ushinzwe imari n’amategeko.

“Muri icyo gihe Juvenal yabaye Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubucuruzi cya Kiyovu Sports. Rero nk’uko dufite umuterankunga wacu mukuru, Umujyi wa Kigali hari inkunga bari kudutera shampiyona igiye gutangira, gusa habayemo gutinda gato, Juvenal nk’umuntu warebereraga ikipe aravuga ati ntacyo nshobora kugira amafaranga ntanga ay’umujyi yazaza mukayanyishyura nk’uko yari asanzwe abigenza mu gihe cyose yayoboye Kiyovu Sports.”

Yakomeje avuga ko Juvenal yababwiye ko yakoresheje miliyoni 61.230.000 Frw, ko bagomba kumuha ubwishyu hanyuma bamukorera sheki ya Kiyovu Sports nk’ibisanzwe kugira ngo amafaranga naza azayiyishyure.

Gusa yabonye ibyo bidahagije, aratubwira ati” Mwebwe [General na Karim] mutaraza hari igihe nakaga amafaranga [ababaga bashinzwe gusinya kuri konti z’Umuryango wa Kiyovu Sports] ntibayampe. Ni byiza ko mwampa sheki zihwanye n’aya mafaranga zemeza ko muzanyishyura. Amafaranga naza mukanyishyura sheki zanyu nzazibasubiza nta kibazo."

Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko inkunga y’Umujyi wa Kigali yaje maze Mvukiyehe arishyurwa ariko agumana sheki isinyeho ariko itanditseho amazina n’itariki.

Yagize ati” Bidatinze tariki 30 Mutarama amafaranga yaraje, tariki 2 Gashyantare 2023 dukoresheje sheki ya Kiyovu duhita tumuha miliyoni 62 n’ibihumbi 230 angana na ya yandi yari kuri sheki. Tumaze kumwishyura njye ndamubaza nti ese sheki yanjye iri hehe? Arambwira ati erega nagukinishaga nagiraga ngo ndebe ko mwanyishyura sheki yawe nahise nyica kuko nasanze ntacyo nzayikoresha.”

“Nk’umuntu twakoranaga kandi nafataga nka mukuru wanjye ndabyemera. Dukomeza gukora kugera ejobundi haje ibibazo byo kutumvikana byamuvuriyemo guhagarikwa nyuma avanwa muri Kiyovu Sports, guhera icyo gihe ntabwo twongeye kuvugana sinabimenya, naho yasigaranye sheki yanjye ntabwo yigeze ayica.”

Mvukiyehe yareze Mbonyumuvunyi ari mu biruhuko ku mugabane w’u Burayi maze agaruka ikubagahu gukemura ikibazo.

Yagize ati” Mu Ukuboza umwaka ushize yacunze ntahari ndi mu rugendo kuko yari azi ko telefoni yanjye itariho afata ya sheki nari naramuhaye itari iriho amazina n’itariki abyiyuzurizaho hanyuma ayijyana kuri banki asanga nta mafaranga ariho. Banki yaranyandikiye ko natanze sheki mu by’ukuri ntabyibuka kuko byari bimaze igihe byaribagiranye, mbajije barambwira ngo nayihaye Juvenal mpita ngaruka kugira ngo ibyo bintu mbikurikirane, nza gusanga kubera ibirego byinshi tumaze kumurega cyane cyane muri RIB, na we ahitamo kubigenza kuriya.”

Mbonyumuvunyi yaregeye Mvukiyehe bamwe mu bagize akanama ka Rwanda Premier League.

Yagize ati “Igihe twari mu nama n’abayobozi ba Rwanda Premier League naramubajije nti ese ko twakwishyuye nta kintu nkigura nawe wandegeye iki muri RIB?" Yarababwiye ati” Kiyovu Sports ntijya inyishyura ubu ni bwo buryo nahisemo.”

“Kuri RIB barampamagaye nk’ibisanzwe nditaba mbasobanurira uko bimeze baranyumva bari kubikurikirana kandi ndabizeye kuko ibimenyetso byose bihura n’iki kibazo narabibahaye kandi nizeye ko bizagenda neza.”

Muri Nzeri 2023 ni bwo komite nyobozi ya Kiyovu Sports yashyize ku ruhande Mvukiyehe Juvénal wayoboraga ikigo cy’ubucuruzi, Kiyovu Sports Limited, imushinja amakosa yagiye akora mu bihe bitandukanye, bigashyira ikipe mu myenda.

Nyuma y’ukwezi kumwe, Mvukiyehe Juvénal yaguze Rugende FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, ayihindurira izina yitwa Addax FC.

Kiyovu Sports yugarijwe n’ibibazo by’ubukungu, kuri ubu ruracyageretse hagati yayo na Rutahizamu Mugunga Yves wayireze muri FERWAFA, asaba gusesa amasezerano nyuma yo kumara amezi atatu itamuhemba, ideni ry’igice cy’amafaranga y’intizanyo itamwishyuye ndetse na sheki itazigamiye yahawe yagombaga kwishyurwa ayo mafaranga y’intizanyo.

Kimwe mu bisubizo Kiyovu Sports ihanze amaso, ni amafaranga isanzwe igenerwa n’Umujyi wa Kigali, izahabwa mu bihe bya vuba nubwo hataramenyekana umunsi.

Tariki 27 Nzeri 2020 ni bwo Mvukiyehe Juvénal yatorewe kuyobora Kiyovu Sports ku 100% kuri manda y’imyaka itatu.

Mbonyumuvunyi wari usanzwe muri Komisiyo y’Amarushanwa, we yatorewe kuba Visi Perezida wa Mbere Ushinzwe Umutungo n’Amategeko tariki 9 Mutarama 2023, mu gihe yongeye gutorwa n’inteko rusange muri Nyakanga 2023 muri manda y’imyaka itatu.

Mvukiyehe Juvénal wahoze ayobora Kiyovu Sports Limited ashinjwa na Mbonyumuvunyi Abdul Karim wamureze mjri RIB ashinja kumuha sheki itazigamiye ya miliyoni 61 gushaka kwishyurwa habiri
Visi Perezida wa Kiyovu Sports ushinzwe imari n'amategeko, Mbonyumuvunyi Adul Karim warezwe na Mvukiyehe Juvénal yitabye RIB kuri uyu wa Gatatu ashinja Perezida wa Addax FC gushaka kwishyurwa habiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages