Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gashyantare 2019 nibwo uyu mukino wabereye kuri ‘Wanda Metropolitano Stadium’ iri mu murwa mukuru Madrid.
Atletico Madrid itozwa na Diego Simeone yagiye muri uyu mukino ifite amateka meza kuko itigeze itsindwa mu mikino 12 y’iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi yakiniye kuri stade yayo, aho yatsinze irindwi, ikanganya itanu.
Inyabutatu irindwa mubi mu busatirizi bwa Juventus yari yabukereye, igizwe na Mario Mandzukic, Paulo Dybala na kabuhariwe Cristiano Ronaldo, ariko ntabwo borohewe no gutaha izamu ry’ikipe ihagaze neza mu bwugarizi, byatumye igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.
Igice cya mbere cyagiye kurangira Atletico Madrid yatangiye kwigirira icyizere inyuzamo igasatira ariko rutahizamu Diego Costa ahusha uburyo bwabazwe asigaranye n’umunyezamu Wojciech Szczesny wa Juventus inshuro ebyiri.
Umutoza yahise amusimbuza ku munota wa 58 atanga umwanya kuri Alvaro Morata wahinduye umukino bigaragara kuko akigera mu kibuga yateye mu izamu ku munota wa 70 ariko umusifuzi yifashishije amashusho (VAR) yemeza ko atari igitego kuko uyu rutahizamu w’umunya-Espagne yari yabanje gusunika myugariro wa Juventus, Giorgio Chiellini.
Ntabwo ikipe ya Ronaldo yashoboye kwihagararaho kuko mu minota 20 ya nyuma yakomeje kotswa igitutu inatsindwa ibitego bibiri mu minota ya nyuma byombi byatsinzwe na ba myugariro José Gimenez ku munota wa 78 na kapiteni Diego Godin ku munota wa 83.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 12 Werurwe 2019, aho Juventus izaba ikinira mu rugo izaba isabwa gutsinda ikinyuranyo cy’ibitego bitatu ngo ibone itike ya ¼ cya UEFA Champions League.
Undi mukino wabereye mu Budage uhuza Schalke 04 na Manchester City yo mu Bwongereza warangiye; Sergio Aguero, Leroy Sane, na Raheem Sterling bafashije Man City gutsindira hanze 3-2 nubwo yakinnye iminota 23 ifite abakinnyi bake kuko myugariro Nicolas Otamendi yahawe ikarita itukura.
Imikino ibanza yose ya 1/8 cya UEFA Champions League
• Schalke 04 2–3 Manchester City
• Atlético Madrid 2–0 Juventus
• Manchester United 0–2 Paris Saint-Germain
• Tottenham Hotspur 3–0 Borussia Dortmund
• Lyon 0-0 Barcelona
• Roma 2–1 Porto
• Liverpool 0–0 Bayern Munich
• Ajax 1–2 Real Madrid















Ibitekerezo 0