Byari bimaze iminsi bivugwa ko Kagere Meddie ashobora kuzakinira ikipe ya APR FC ariko kuri ubu yerekeje mu Misiri, aho yagiye kuganira n’imwe mu makipe yo muri icyo gihugu imwifuza ariko atashatse gushyira ahagaragara.
Aganira n’ikinyamakuru cyo mu gihugu cya Kenya, Soka, yagize ati “Ni byo ndi mu Misiri, naje mu biganiro ku bijyanye n’amasezerano ariko nzayashyiraho umukono muri Kamena. Ndizera ko bizagenda neza, nkatangira ubuzima bushya hano. Byose nibimara kujya mu buryo, nibwo nzagira byinshi ntangaza.”
Kagere wanze kongera amasezerano mu ikipe ya Gor Mahia yakiniraga umwaka ushize nyuma yo kutumvikana ku byo yabasabaga, yari amaze iminsi akorera imyitozo mu ikipe ya APR FC, ari nacyo cyatumye benshi batangira kuvuga ko ashobora kuyikinira mu mikino yo kwishyura.
Uyu mukinnyi wahoze akinira Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse n’ubu akaba akivuga ko afite inzozi zo kuzayigarukamo, yavuye muri Gor Mahia nyuma yo gufasha ikipe ye kwegukana ibikombe byose bikinirwa muri Kenya, harimo na shampiyona batwaye badatsinzwe umukino n’umwe.



















TANGA IGITEKEREZO