Ikipe ya Simba SC ifite abanyarwanda babiri, Meddie Kagere wabanje mu kibuga na Haruna Niyonzima wabanje ku ntebe y’abasimbura, yagiye muri uyu mukino idahabwa amahirwe kubera umunaniro wa bamwe mu bakinnyi bayo bari gukina imikino myinshi irimo n’iy’amatsinda ya CAF Champions League mu gihe mukeba we aba yaruhutse.

Abantu ibihumbi birenga 50 bari bitabiriye uyu mukino warangiye igice cya mbere ari 0-0 nyuma y’iminota 45 itaranzwe n’umukino unogeye ijisho kuko amakipe yombi yari yafunganye cyane.

Mu gice cya kabiri Meddie Kagere yatabaye abafana ba Simba SC bita ‘Wekundu wa Msimbazi’ abatsindira igitego ku munota wa 71 ahawe umupira na kapiteni we John Bocco bita Adebayor.

Ku munota wa 86 Kagere yasimbuwe na Haruna Niyonzima wakirijwe amashyi y’urufaya n’abafana ba Simba SC bishimira kuba mu minota mike yari isigaye Niyonzima bita Fundi yari agiye guhangana na Young Africans yakiniye imyaka irindwi, kuva 2010 kugera 2017.

Umukino warangiye Simba SC itsinze 1-0 ariko Young Africans iguma ku mwanya wa mbere muri shampiyona n’amanota 58 mu mikino 24 naho Simba SC izamuka iva ku mwanya wa gatanu ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota 39 mu mikino 16 gusa.

Meddie Kagere yari arinzwe na benshi barimo myugariro Vincent Dante ariko aranga abaca mu rihumye
Meddie Kagere yari arinzwe na benshi barimo myugariro Vincent Dante ariko aranga abaca mu rihumye
Meddie Kagere yatsinze igitego cyahaye Simba intsinzi mu mukino w'ishiraniro
Meddie Kagere yatsinze igitego cyahaye Simba intsinzi mu mukino w'ishiraniro
Mu minota ya nyuma Young Africans yagerageje gushaka igitego cyo kwishyura ariko ubwugarizi buyobowe na Wawa Pascal buba ibamba
Mu minota ya nyuma Young Africans yagerageje gushaka igitego cyo kwishyura ariko ubwugarizi buyobowe na Wawa Pascal buba ibamba
Simba SC yatsinze inahusha uburyo bwinshi bwashoboraga kubyara ibitego mu gice cya kabiri burimo ubwahushijwe na rutahizamu w'umunya-Uganda Emmanuel Okwi
Simba SC yatsinze inahusha uburyo bwinshi bwashoboraga kubyara ibitego mu gice cya kabiri burimo ubwahushijwe na rutahizamu w'umunya-Uganda Emmanuel Okwi
Kagere yaraje abafana ba Simba SC mu birori
Kagere yaraje abafana ba Simba SC mu birori