00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kagere niwe mfataho icyitegererezo, uwamuduha mu ikipe y’u Burundi- Jules Ulimwengu

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 20 February 2019 saa 03:19
Yasuwe :

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Jules Ulimwengu, afata icyitegererezo kuri rutahizamu w’umunyarwanda Meddie Kagere, ku buryo yifuza ko bakinana mu ikipe y’igihugu y’u Burundi iwabo, Intamba mu rugamba, nubwo bidashoboka.

Ulimwengu w’imyaka 19 yatsinze ibitego icyenda mu gice cy’ibanze cya shampiyona akinira Sunrise FC, bimuhesha kwerekeza muri Rayon Sports, muri uku kwezi, aho amaze kuyitsindira ibitego bibiri mu mikino ibiri irimo uwa gicuti na AS Muhanga, n’uwa shampiyona batsinzemo Etincelles FC.

Uyu mukinnyi uyoboye ba rutahizamu muri shampiyona y’u Rwanda, yatunguranye ahamya ko muri ruhago y’Isi, umukinnyi afataho icyitegererezo, Meddie Kagere ukina muri Simba SC yo muri Tanzania.

Ati “Nkunda cyane Meddie Kagere. Ni rutahizamu ufite imbaraga, ubwenge bwinshi imbere y’izamu, uzi gusaba imipira uzi no gutsinda. Ndamukurikirana cyane nkareba ibyiza bye nkabyigana. No muri Sunrise FC benshi banyitaga Kagere.”

Ulimwengu ukinira abatarengeje imyaka 20, yakomeje abwira IGIHE ko igihugu cye kibonye rutahizamu nka Kagere byaba ari amahirwe.

Ati “Niwe mukinnyi mbona u Burundi bukeneye. Imbere yakinana na Fiston (Abdoul Razak) na Saido (Berahino) bikaba byiza kurushaho byaba ngombwa Fiston akajya ku ruhande.”

Uyu Murundi wishimira ibitego afunga ijisho rimwe nka Kagere, avuga ko afite intego zo gukinira amakipe Kagere yanyuzemo arimo Rayon Sports, Gor Mahia FC yo muri Kenya na Simba SC yo muri Tanzania.

Kagere wahogoje Ulimwengu ari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa ba rutahizamu bafite ibitego byinshi muri CAF Champions League, bigera kuri bitandatu inyuma ya rutahizamu w’umunya-Libya, Moataz Al-Mehdi ukina muri Al-Nasr SC y’iwabo ufite ibitego birindwi.

Umuvuduko, gusaba umupira no gutsinda kwa Kagere binyura Jules Ulimwengu
Uburyo Kagere yishimira igitego afunga ijisho rimwe, ni bimwe mu byo Ulimwengu amwigana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages