Ni impinduka zikozwe nyuma y’iminsi mike u Rwanda rutewe mpaga na Bénin, kubera gukinisha umukinnyi utabyemerewe, ufite amakarita abiri y’umuhondo.
Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko Kamanzi yashyizwe kuri uyu mwanya by’agateganyo kugeza igihe kitigeze gitangazwa, n’ubwo amahirwe menshi ari uko ashobora kuzawugumaho hatagize igihinduka.
Mu nama yabaye ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 22 Gicurasi ku cyicaro Gikuru cya FERWAFA, Kamanzi Emery na Ruboneza Prosper ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Iri Shyirahamwe rya Ruhago nibo bari bahanzwe amaso ko hatoranywamo umwe wahabwa izi nshingano.
Abanshi mu bari bayigize bahurije kuri Kamanzi kubera ubunararibonye, dore yigeze no guhabwa izi nshingano hagati ya 2015 na 2018 asimbuye Bonnie Mugabe.
Amavubi yatewe mpaga kubera ko mu mukino w’umunsi wa kane w’itsinda L yakiriyemo Benin i Kigali tariki ya 29 Werurwe 2023, yakinishije Muhire Kevin wari ufite amakarita abiri y’umuhondo - iyo yabonye ku mukino wa Senegal n’iyo yabonye ku mukino ubanza wa Benin), aho rwireguye ko bagendeye kuri raporo ya CAF yagaragazaga ko nta muziro afite.
Rutayisire Jackson weguye tariki 20 Gicurasi ku mwanya wa Team Manager w’Amavubi, yari afite mu nshingano kwandika amakarita afatanyije n’abatoza bungirije b’Ikipe y’Igihugu.
Ibi byaje nyuma y’uko ku wa Gatatu, tariki 17 Gicurasi 2023, Minisiteri ya Siporo yahamagaye mu Bunyamabanga Bukuru bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ibusaba ibisobanuro ku miterere y’ikibazo cyateje u Rwanda mpaga rugakurwaho inota.
Muhire Kevin yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 69 ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Sénégal igitego 1-0 ku wa 7 Kamena 2022; yongeye kubona indi ku wo rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 ku wa 22 werurwe 2023 ku munota wa 53.
U Rwanda ruri mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Mbere yo guterwa mpaga rwari urwa gatatu n’amanota atatu, inyuma ya Sénégal ya mbere n’amanota 12 na Mozambique ya kabiri n’amanota ane mu gihe Bénin ari iya nyuma n’amanota abiri.
Kuri ubu ni rwo rwa nyuma mu itsinda aho rufite amanota abiri mu gihe Bénin yazamutse ku mwanya wa gatatu n’amanota ane.
Amavubi ari kwitegura kwakira Mozambique tariki 18 Kamena mu mukino bitaramenyekana aho uzabera, kuko u Rwanda rutarasubizwa niba Stade ya Huye yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga. Umukino usoza uzahuza u Rwanda na Sénégal tariki 4 Nzeri 2023.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!