Ku wa Gatanu, tariki 5 Gicurasi 2023, ni bwo ibi bikoresho bifite agaciro ka miliyoni 4 Frw byahawe Ishuri ryigisha Ruhago rya Ruli riherereye mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Ruli mu Kagari ka Gikingo rikaba rikinira ku Kibuga cya Gataba.

Ibi bikoresho bigizwe n’imipira 30, ama-corners mato 60, amanini 10 na Mannequins enye n'imyenda yo kwambara y'ubwoko butandatu bunyuranye.

Kamoso w’imyaka 23 afite umushinga wo kuvugurura iki kibuga akagishyiraho ubwatsi bugezweho bwa synthétique.

Aganira na IGIHE, Kamoso yatangaje ko yatangije iri rerero rikubiyemo abahungu n'abakobwa kugira ngo afashe abana bo mu cyaro kugaragaza impano zabo za ruhago zikaba zabatunga.

Yagize ati "Ruli Football Academy nayitangije kugira ngo abana bo mu cyaro bafite impano kandi zabagirira akamaro zibe zabatunga n’imiryango yabo. Mbabwira kenshi ko umupira w’amaguru udakinirwa i Kigali gusa ko na bo bishoboka ko bakinira amakipe akomeye haba muri Afurika no ku Mugabane w’u Burayi.”

"Tugerageza kubafasha haba mu bikoresho ndetse no mu bujyanama, ibyo tumaze kubaha ntibihagije tuzajya dukomeza tubafashe uko ubushobozi buzagenda buboneka. Imyambaro ntihagije ndetse bakeneye n'inkweto kuko badafite ubushobozi bwo kwigurira izabo. Ibyo byose biri muri gahunda. Ikibuga na cyo cyarangiritse, dufatanyije n'abafatanyabikorwa bacu mu minsi iri imbere tuzagishyiramo ubwatsi bw'ubukorano."

Yakomeje avuga ko yatangije iri rerero kugira ngo arinde aba bana kwishora mu biyobyabwenge no guta ishuri mu rwego rwo kubaremamo icyizere cy'ahazaza.

Yagize ati "Iri rerero naritangije mu 2020, duhera ku bana bafite imyaka itandatu kugera kuri 19. Mu kugerageza gufasha abana kuba bakina umupira tukabategura mu mutwe tukanabashishikariza kwiga no kwirinda ibiyobyabwenge nk’imbogamizi yatuma ubuzima bwabo bwangirika bakaba batakaza icyizere cy’ejo hazaza. Tubafasha kwigirira icyizere cyo kuba bazavamo abakinnyi beza.”

Kamoso Sylvestre yatangiriye impano ye muri Dream Team mu Mujyi wa Kigali mu 2012, akomereza muri Heroes FC yakinnyemo umwaka umwe hagati ya 2015/16 mbere yo kujya mu Bushinwa mu Cyiciro cya Gatatu mu Ikipe ya Nanjing FC hagati ya 2017/19.

Kamoso yakomereje mu igeragezwa muri Dynamo Kiev yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine ari naho intambara yibasiye iki gihugu cyatewe n’u Burusiya yamusanze biba ngombwa ko iri geragezwa rihagarara.

Kuri ubu ari gukina mu Cyiciro cya Kabiri cya Shampiyona y’u Budage muri FC Braunschweig gusa akaba yaramaze kumvikana na SV Olympia92 Braunschweig ikina mu Cyiciro cya Gatanu muri iki gihugu ari naho azakina umwaka utaha w’imikino wa 2023/24.

Ruli Football Academy yashinzwe mu 2020 ikubiyemo abahungu n'abakobwa
Ruli Football Academy yashinzwe mu 2020 ikubiyemo abahungu n'abakobwa
Kamoso yageneye aba bakinnyi imipira yo kwambara no gukina
Kamoso yageneye aba bakinnyi imipira yo kwambara no gukina
Umutoza wa Ruli Football Academy, Byiringiro Jean Paul aha imyambaro abakinnyi ba Ruli Football Academy
Umutoza wa Ruli Football Academy, Byiringiro Jean Paul aha imyambaro abakinnyi ba Ruli Football Academy
Mannequins enye ni bimwe mu bikoresho Kamoso yageneye Ruli Football Academy
Mannequins enye ni bimwe mu bikoresho Kamoso yageneye Ruli Football Academy
Abana b'i Ruli bafite ubushake bwo gukina ruhago n'ubwo nta bikoresho bihagije bafite
Abana b'i Ruli bafite ubushake bwo gukina ruhago n'ubwo nta bikoresho bihagije bafite
Imipira 30 ni bimwe mu bikoresho byahawe iri rerero
Imipira 30 ni bimwe mu bikoresho byahawe iri rerero
Ikibuga cya Gataba cyashyizwe mu mushinga wa Kamoso ko kizashyirwamo ubwatsi bw'ubukorano [Tapis synthétique]
Ikibuga cya Gataba cyashyizwe mu mushinga wa Kamoso ko kizashyirwamo ubwatsi bw'ubukorano [Tapis synthétique]
Mu bana 80 bagize iri rerero, abakobwa usanga ari wo mubare munini
Mu bana 80 bagize iri rerero, abakobwa usanga ari wo mubare munini
Ibikoresho ndetse n'uburyo bw'imyambarire y'umukinnyi biracyari ikibazo n'ubwo Kamoso agenda abikemura umunsi ku wundi
Ibikoresho ndetse n'uburyo bw'imyambarire y'umukinnyi biracyari ikibazo n'ubwo Kamoso agenda abikemura umunsi ku wundi
Abaturage batuye aka gace baje kwihera ijisho bamwe mu nshuti zabo ziconga ruhago
Abaturage batuye aka gace baje kwihera ijisho bamwe mu nshuti zabo ziconga ruhago
Kubera ko ibikoresho bitarabakwira bose, abatabibonye bakoresha uburyo bwose ngo iyo bafite ibakwire
Kubera ko ibikoresho bitarabakwira bose, abatabibonye bakoresha uburyo bwose ngo iyo bafite ibakwire
I Ruli bafite urukundo rw'umupira w'amaguru
I Ruli bafite urukundo rw'umupira w'amaguru
Ku batarabona ubushobozi bwo kugura inkweto zabigenewe bashonje bahishiwe
Ku batarabona ubushobozi bwo kugura inkweto zabigenewe bashonje bahishiwe
Bamwe mu bakobwa bakina muri iri rerero ntibaterwa ikibazo nuko batarabona inkweto zo gukinisha ahubwo bitanga uko bashoboye ngo bakine umukino bakunda
Bamwe mu bakobwa bakina muri iri rerero ntibaterwa ikibazo nuko batarabona inkweto zo gukinisha ahubwo bitanga uko bashoboye ngo bakine umukino bakunda
Kamoso yageneye Ruli Football Academy ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 4 Frw
Kamoso yageneye Ruli Football Academy ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 4 Frw
Birimo imipira, ama-corners, Mannequins n'imyenda yo gukinisha y'ubwoko butandatu
Birimo imipira, ama-corners, Mannequins n'imyenda yo gukinisha y'ubwoko butandatu
Ibi bikoresho birimo imipira 30
Ibi bikoresho birimo imipira 30
Ibiro bya Ruli Football Academy
Ibiro bya Ruli Football Academy
Intego ya Kamoso ni uguhindura ubuzima bw'umwana akagera ku nzozi ze biciye mu mupira w'amaguru
Intego ya Kamoso ni uguhindura ubuzima bw'umwana akagera ku nzozi ze biciye mu mupira w'amaguru
Uyu musore w'imyaka 23 ajya asura u Rwanda mu biruhuko
Uyu musore w'imyaka 23 ajya asura u Rwanda mu biruhuko

Amafoto: Ntare Julius