Kuri uyu wa Gatatu, Kanombe na Fuad bakoze imyitozo muri Sofapaka maze nimugoroba bajya gusinya amasezerano y’imyaka ibiri ku Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya.
Aganira na Radio 10, Elly Kalekwa, umuyobozi wa Sofapaka yavuze ko aba bakinnyi bombi bamaze gusinya amasezerano, avuga ko bategereje ibyangombwa bibemerera gukina muri Kenya bagatangira akazi kabo.
Yagize ati “ Bamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri, bahawe impapuro zibasohora muri Rayon Sports ubu dutegereje ibyangombwa bibemerera gukinira muri Kenya (ITC).”
Kalekwa yavuze ko aba bakinnyi batazemererwa kugaruka mu Rwanda gukinira Rayon Sports mu gikombe cy’amahoro kuko byaba ari ugukina muri shampiyona ebyiri. Kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports izakina n’Isonga muri ½ cy’irangiza.
Uyu muyobozi wa Sofapaka yemeje amakuru ko bari mu biganiro na Kiyovu Sports byo kubona rutahizamu w’Umurundi Miami Mbakiye wayitsindiye ibitego 12 muri shampiyona.
Kapiteni Ndayisenga Fuad na Hategekimana Aphrodis biyongereye kuri Ndatimana Robert wasinye imyaka ibiri muri Police FC mu gihe bivugwa ko umunyezamu Ndayishimiye Eric “Bakame” ashobora kwerekeza muri AS Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO