Mbere y’uko ajya mu mwiherero n’ikipe y’igihugu Amavubi, Kanombe yabanje gushyira umukono ku masezerano yo gukinira Rayon Sport imyaka ibiri.
Umujyanama wa Rayon Sport, Thierry Hitimana yatangarije IGIHE ko Kanombe yabanje gusinya mbere yo kujya i Rubavu. Yagize ati “Kanombe yamaze gusinya imyaka ibiri arangije ajyana n’Amavubi mu mwiherero.”
Rayon Sport isigaje abakinnnyi bane batarongera amasezerano; Fuad Ndayisenga, Nizigiyimana Mackenzi, Bikorimana Gerald na Niyonshuti Ghadi. Hitimana avuga ko hari icyizere ko iki cyumweru baba bongereye amasezerano akurikije uko ibiganiro bigenda bitera imbere. Ati “Hari ibintu bimwe tutaremeranywa ariko bishobora kurangira vuba.”
Thierry Hitimana avuga ko umuyobozi wa Rayon Sport, Murenzi Abdallah ari kuvugana n’ikipe y’i Burundi Lydia Ludic baguzemo umukinnyi Fiston Abdul Razak ku buryo mu minsi nk’ibiri bishobora kurangira.
Kagere Meddy yerekeje muri Afurika y’Epfo
Nyuma yo kuva muri Ethiopia aho yari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi, Kagere Meddie yagiye mu igeragezwa muri Afurika y’Epfo aho bivigwa ko ari mu ikipe ya Budwest.
Biteganyijwe ko mu matariki ya 20 Nyakanga Kagere yaba yagarutse i Kigali nk’uko umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Eric Nshimiyimana yabitangaje mbere yo gufata urugendo bajya i Rubavu.
Nshimiyimana avuga ko Kagere yaba kandi yarashakagwa n’amakipe yo muri Ethiopia ndetse hakaba hari n’ayagerageje kumugisha ubwo bari i Addis Abeba.
Si ubwa mbere Kagere yaba agiye gukina hanze y’u Rwanda, mu 2012 yagiye gukina muri Etoile Sportive de Zarzis yo muri Tuniziya, aho yaje gusesa amasezerano mu ntangiriro za 2003 maze akerekeza muri Police. Mu ikipe ya Budwest azasangamo umurundi Papy Faty wakiniye APR FC mu 2011-12 akaba aheruka no kongera masezerano.



















TANGA IGITEKEREZO