Kanyankore weretswe abanyamakuru kuwa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2016 nk’umutoza mushya wa APR FC mu gihe cy'umwaka umwe ndetse agahita atangira gukoresha imyitozo, yanenze politiki yo kwirukana abakinnyi b’abanyamahanga mu mupira w’amaguru mu Rwanda yatangijwe n’iyi kipe muri 2012.

Gahunda yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda yaje kwimakazwa n'ahandi, Police FC, Marines, AS Kigali zikurikiza uwo murongo.

Nyuma y’imyaka ine iyi politiki itangiye gushyirwa mu bikorwa, hari amwe mu makipe nka Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura VS n’andi zayiteye umugongo kuko acungira ku mafaranga yinjijwe n’abafana ku bibuga kandi bakururwa n’abakinnyi bakomeye.

Kanyankore avuga ko nyuma y’uko yirukanwe muri Vitalo’o i Burundi, muri Mutarama uyu mwaka yahise aza mu Rwanda kandi kuba nta kazi yari afite byamuhaye umwanya wo gukurikirana imikino myinshi ahereye ku ya CHAN 2016 yabereye i Kigali.

Yavuze ko ikintu gikomeye yabonye ari urwego rwo hasi n’umukino utaryoheye ijisho, kubura kw’abafana ku kibuga yemeza ko byatewe no kwirukana abanyamahanga.

Ati “Navuye muri Vitalo’o kuri Bonane neza, niyo kado bampaye yo kunyirukana. Kuva icyo gihe rero nari mu Rwanda ntabwo nigeze nsiba imikino, muri CHAN nari mpari narayikurikiye. Icyagabanutse rero ntitwagihisha, tugihishe twaba dukora amakosa. Urwego rwaragabanutse mu makipe yose. Biriya bintu mwarimo munenga by’abanyamahanga hari ikintu kibi byakoze.”

Uyu mutoza umaze imyaka hafi 30 mu mupira w’amaguru ndetse akaba yaranawigishije mu yahoze ari Kaminuza Nderabarezi y’u Rwanda (KIE), avuga ko bizatwara igihe kitari gito kugira ngo umupira wongere gusubira ku rwego wariho abanyamahanga batarirukanwa mu makipe amwe n’amwe ariko akongeraho ko binagoye kuko amakipe adashaka gushora amafaranga mu bana bato kandi aribo bavamo abakinnyi beza.

Uretse APR FC yatangije iyi gahunda ikaba inakomeje kuyihagararaho, hari amakipe yamaze kwisubiraho harimo AS Kigali yasanze nta musaruro biyaha ihitamo kwizanira Kabange Twitte wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umugande Karim Ndugwa ndetse ikomeje kwiruka kuri Ndayisenga Fuadi ukomoka mu Burundi.

Umutoza mushya wa APR FC, Kanyankore yanenze politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa
Umutoza mushya wa APR FC, Kanyankore yanenze politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa
Kanyankore(uhagaze) yatangiye gukoresha imyitozo muri APR FC
Kanyankore(uhagaze) yatangiye gukoresha imyitozo muri APR FC
APR FC yatangiye politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa muri 2012
APR FC yatangiye politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa muri 2012