00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kapiteni wa Police FC mu biganiro na AS Kigali, Pekinho yasinye imyaka 2

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 4 August 2015 saa 09:10
Yasuwe :

Tuyisenge Pekeyake “Pekinho” wakinnye muri Rayon Sports yasinye imyaka ibiri muri AS Kigali mu gihe iyi kipe iri mu biganiro na Mutuyimana Fabrice wahoze ari kapiteni wa Police FC muri CECAFA Kagame Cup ya 2014.

Nyuma y’ibyumweru bibiri AS Kigali itangiye imyitozo yo gutegura umwaka utaha w’imikino yahaye n’amasezerano y’ imyaka ibiri Tuyisenge Pekeyake "Pekinho" wigeze gusinya amasezerano y’umwaka n’igice muri Rayon Sports muri uyu mwaka akaza gusubira i Burundi muri Vital’o.

Yagize ati “ Nari ndi i Burundi muri Vital’o, naragarutse nsinya imyaka ibiri muri AS Kigali. Rayon Sports twaravuganye bambwira gutegereza njya muri AS Kigali kuko nabo twaravuganaga.”

Pekinho wakiniye Rayon Sports mu 2008 -2010 yari yayigiyemo avuye muri AS Kigali avuga ko umutoza Nshimiyimana Eric yemeye kumufasha no kuzamura urwego rwe rw’imikinire.

Undi mukinnyi wamaze kubona amasezerano ya AS Kigali ni myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, Ndaka Frederick wakiniye Police FC.

Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana avuga ko Ndaka yamaze gusinya imyaka ibiri muri iyi kipe y’Umujyi wa Kigali akaba ategerejwe muri iki cyumweru.

AS Kigali iri kandi mu biganiro na Mutuyimana Fabrice wari kapiteni wa Police FC muri CECAFA Kagame Cup 2014 batwara umwanya wa kane.

Mutuyimana yavuye muri Police FC abuze ibyangombwa by’uko ari Umunyarwanda imugurisha muri Rayon Sports hamwe na Sina Jerome ariko we ntiyayikinira.

Mutuyimana Fabrice wabaye kapiteni wa Police FC muri CECAFA Kagame Cup ashobora kwerekeza muri AS Kigali

Nshimiyimana yagize ati “Mutuyimana twakoranye imyitozo atubwira ko ashaka kudukinira, hari ibiganiro twagiranye dutegereje ko yifatira umwanzuro. Nta gitutu ko twamubura kuko abakinnyi turabafite bakina shampiyona.”

Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric avuga ko akeneye abakinnyi 23 n’abanyezamu batatu mu mwaka utaha w’imikino bamwe bazava mu bo ari kugerageza mu myitozo bari gukora.

Yagize ati “ Turi gukora imyitozo kabiri ku munsi, bamwe batangiye ubona bashoboye ariko iminsi izabigaragaza ndetse dufite amahirwe ko tuzakina shampiyona twabanje kubona irushanwa ryo gupima abakinnyi.”

AS Kigali imaze ibyumweru bibiri mu myitozo itegura shampiyona izatangira tariki ya 15 Nzeli 2015

AS Kigali yasoje umwaka w’imikino 2014-2015 ari iya kabiri inyuma ya APR FC yatakaje abakinnyi nka Songa Isaie watsinze ibitego byinshi muri shampiyona,14, ajya muri Police FC hamwe na myugariro Umwungeri Patrick.

Undi mukinnyi wayivuyemo ni Cyubahiro Jacques wayimazemo umwaka umwe avuye muri Rayon Sports.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages