00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kapiteni wa Rayon Sports, Ndayisenga Fuad azerekeza muri Sofapaka ya Kenya

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 18 June 2015 saa 11:30
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka umunani akina muri shampiyona y’u Rwanda, kapiteni wa Rayon Sports Ndayisenga Fuad yatangaje ko agiye guhindura shampiyona yerekeze muri Sofapaka yo muri Kenya.

Ubwo Rayon Sports yari imaze kunyagira SEC ibitego 6-0 mu gikombe cy’amahoro, Ndayisenga wari umaze imyaka ine muri Rayon Sports yatangaje ko igihe kigeze ngo ahindure shampiyona avuga ko yaganiriye na Sofapaka yo muri Kenya.

Yagize ati “ Amakuru niyo twaravuganye na Sofapaka ntegereje ko ngera muri Kenya tugasinya amasezerano, twamaze kumvikana.”

Ndayisenga Fuad ni umwe mu bari bake basigaye muri Rayon Sports bari mu ikipe ya 2013 yatwaye igikombe cya shampiyona
Mu 2013, Ndayisenga Fuad yongereye amasezerano ku munota wa nyuma bivugwa ko yari agiye muri Kiyovu Sports

Ndayisenga Fuad wongereye indi myaka ibiri mu 2013 bivugwa ko agiye kujya muri Kiyovu Sports yahakanye ko avuye muri Rayon Sports kubera amafaranga, ko ashaka kugerageza andi mahirwe mu mikinire ye.

Ati” Iki nicyo gihe cyo gusohoka muri shampiyona y’u Rwanda mazemo imyaka umunani nkahindura, nkareba ahazaza h’umupira wanjye.”

Kuba Ndayisenga Fuad afite amasezerano na Rayon Sports azarangira tariki ya 4 Nyakanga 2015 azakina imikino y’igikombe cy’amahoro, agomba kugera muri Kenya mbere ya tariki ya 27 Nyakanga kuko aribwo isoko ryo kugura abakinnyi rizafungwa.

Kujya muri Kenya, Ndayisenga yabifashijwemo n’umuntu waho ugurisha abakinnyi wamuhuje n’umuyobozi wa Sofapaka, avuga ko amakipe yo muri iki gihugu yifuza abakinnyi bo mu Rwanda kubera abari gukinayo kandi neza.

Mu mikino mpuzamahanga yagiye yerekana ubuhanga akagora amakipe menshi
Muri 1/4 cya CECAFA Kagame cup yahushije penaliti bakinnye na APR FC nubwo ryari irushanwa ryari ryamuhiriye

Mbere yo kujya muri Kenya, Ndayisenga yabwiye abafana ba Rayon Sports ko kuyivamo bitabaye uburangare bw’ubuyobozi. Ati “Sinaganiriye nabo kuko nafashe icyemezo cyo gusohokamo mbere, abafana ba Rayon Sports ntibazarenganye komite yabo.”

Ndayisenga agiye muri Sofapaka abisikana na mugenzi we w’Umurundi Fiston Abdul Razaka uherutse gusinya imyaka ibiri muri Mamelodi Sundowns muri Afurika y’Epfo.

Ndayisenga Fuad yaje mu Rwanda abanza gukinira APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports avuga ko yanyuzwe n’uko mu makipe yacagamo bafana bakundaga uko akora akazi. Avuye muri Rayon Sports amaze kurongora Salma Hamyar.

Ndayisenga yari amaze imyaka 8 akina mu Rwanda, APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports
Avuye muri Rayon Sports amaze igihe gito arongoye Salma Hamyar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages