Kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026, ni bwo mu Karere ka Bugesera mu mirenge ya Nemba na Ruhuha hakiniwe umunsi wa nyuma wa Rwanda Mountain Gorilla Rally yakinwaga ku nshuro ya 24.
Iri siganwa ryitabiriwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu Modoka, Gakwaya Christian n’abandi.
Iri rushanwa riri ku ngengabihe y’amarushanwa ya Shampiyona ya Afurika mu byiciro, ryahatanyemo imodoka 30, harimo 12 zakinnye ku munsi wa nyuma mu byiciro bitandukanye muri iyi shampiyona.
Kanangire Christian ukinana na Mujiji Kevin muri Subaru Impreza, ni bo bakinnyi bashoboye gusoza mu Cyiciro cya Kabiri cya Shampiyona ya Afurika (ARC2), aho bakoresheje amasaha abiri, iminota 37 n’amasegonda 39.
Aba barushije Ntambi Oscar wo muri Uganda ukinana na Luggya Pius babaye aba kabiri, iminota 19 n’amasegonda 49, mu gihe barushije Muwonge Susan ukinana na Nsubuga Musa, iminota 23 n’amasegonda 22. Uyu ni na we wabaye umugore mwiza mu irushanwa.
Queen Kalimpinya ukinana na Ngabo Olivier ntabwo bashoboye gusoza iri siganwa, bitewe n’uko imodoka yabo yagize ikibazo ku munsi wa mbere ndetse n’uwa kabiri.
Muri rusange isiganwa ryegukanywe na Karan Patel ukinana na Tauseef Khan muri Skoda Fabia R5, aho bakoresheje amasaha abiri, iminota 13 n’masegonda 18.
Aba barushije Huwel Ahmed na Solanki Roheet bakinisha Toyota Yaris GR, iminota irindwi n’amasegonda 29.
Patel yegukanye iri siganwa ku nshuro ya kane, nyuma yo kuritwara mu 2022, mu 2023 no mu 2024.
Muri rusange Kanangire Christian yabaye uwa karindwi muri Shampiyona ya Afurika (ARC), aho abayikinnye bakinnye uduce 18.
Isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2025, rizongera gukinwa mu 2027, ubwo hazaba hizihizwa imyaka 25 izaba ishize iri rushanwa ritangiye gukinwa.
Amafoto: Manzi Alain



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!