Olivier Karekezi usanzwe amenyerewe mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda “Amavubi”, ubu ukinira ikipe ya CAB (Club Athletic Bizertin) yo muri Tuniziya, atangaza ko mu myaka ibiri aba ahagaritse gukina akerekeza mu butoza bw’umupira w’amaguru.
Karekezi Olivier, aganira na Radio Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, yatangaje ko imyaka ibiri iri imbere ubwo azaba asoje amasezerano mu ikipe ye, azahita ahagarika gukina. Agira ati “Imyaka ibiri ukina si akazi katoroshye. Umuntu aba ananiwe. Nditegura guhita nerekeza iy’ubutoza bw’umupira w’amaguru, ngatera ikirenge mu cya bakuru banjye bagiye mu butoza barabanje kuba abakinnyi.”
Karekezi avuga ko ikizaba kimuzanye mu gutoza umupira w’amaguru ari ukuzamura impano abana b’abanyarwanda bifitemo.


















TANGA IGITEKEREZO