Ku wa Kabiri tariki ya 08 Kamena 2021, nibwo ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yatsinze Bulgaria ibitego bitatu ku busa, mu mukino wa gicuti mbere y’uko hatangira irushanwa rya Euro 2020.
Ni umukino, Karim Benzema atasoje kuko yasohowe mu kibuga ku munota wa 41, nyuma y’imvune yagize mu ivi.
Akiva mu kibuga yahise asimburwa na rutahizamu wa Chelsea, Olivier Giroud watsinze ibitego bibiri muri uyu mukino ku munota wa 83 no ku munota wa 90.
Nubwo hataratangazwa igihe uyu rutahizamu azamara hanze y’ikibuga ariko bishobora gufata hagati y’icyumweru kimwe na bitatu. Ni imvune yagize mu ivi rye ry’iburyo.
Karim Benzema w’imyaka 33 y’amavuko yaherukaga mu kipe y’igihugu y’u Bufaransa mu 2015, kuva ubwo ntiyongeye guhamagarwa nyuma yo kugirana ibibazo na mugenzi we Mathieu Valbuena bishingiye ku muryango wa Valbuena.
Nyuma yo kongera guhamagarwa mu kipe y’igihugu y’u Bufaransa, Benzema yabwiye ikinyamakuru Marca ko yishimiye kongera guhabwa icyizere cyo kugaruka mu ikipe y’igihugu.
Yagize ati “Ndishimye muri Real Mdrid. Nishimiye kongera guhamagarwa mu kipe y’igihugu y’u Bufaransa mu irushanwa rya Euro. Icyo navuga cyonyine, ni uko nyuzwe kandi nishimye ndetse ndajwe inshinga no gutangira irushanwa. Ni ikipe ikomeye uhereye mu izamu, ukazamuka mu bo hagati kugeza muri ba rutahizamu. Ni abakinnyi bo mu makipe akomeye ku Isi.”
Uyu rutahizamu kandi yakomeje ashimira umutoza, Didier Deschamps wongeye kumugirira icyizere cyo kongera kumuhamagara.
Muri Mata 2016, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa, ryatangaje ko Benzema atazitabira irushanwa rya Euro 2016 ryabereye muri iki gihugu. Kuva ubwo ntiyongeye guhamagarwa mu kipe y’Igihugu.
Biteganyijwe ko imikino ya Euro 2020, izatangira tariki ya 11 Kamena.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!